• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Amateka yanditswe hagati ya Perezida Trump wa Amerika na Kim Jong-Un wa Koreya ya ruguru

Umwanditsi
June 12, 2018

Ibitarigeze bibaho ndetse byafatwaga na benshi nk’ibidashoboka byabaye kuri uyu wa 12 Kamena 2018 ubwo Perezida Donald Trump uyoboye Amerika yahuraga na Kim Jong-Un uyoboye Koreya ya ruguru. Aba baperezida bombi bahuriye muri Singapore baraganira nyuma y’igihe baterana amagambo.

Abaperezida b’ibihugu bibiri bitacanaga uwaka bicaranye baraganira, banditse amateka. Perezida Trump na Kim Jong-Un bahoraga barebana ay’ingwe bahuriye mu kirwa cya Sentosa ho mu gihugu cya Singapore kuri uyu wa 12 Kamena 2018.

Ni ubwa mbere ndetse bikaba amateka kubona Perezida wa Koreya ya ruguru n’uwa Amerika bahana ibiganza, bakiherera bakaganira. Donald Trump na Kim Jong-Un ngo bamaze igihe gisaga iminota mirongo ine bari bonyine n’abasemuzi babo baganira, nyuma yaho ngo baje kwicarana n’ababaherekeje basangirira ku meza amwe.

Uguhura kw’aba ba Perezida, kwitezweho imyanzuro irimo kuba Koreya ya ruguru yahagarika ikorwa ry’ibitwaro kirimbuzi n’ubushotoranyi bukunda kuyiranga. Hitezwe kandi ko Amerika iyifasha kuva mu kato imazemo imyaka ikagirirwa icyizere n’amahanga, igakurirwaho ibihano ikabasha kwigobotora ubukene bwayibase n’ibindi.

Ibitangazamakuru bitari bike ku rwego rw’isi byitabiriye ibi biganiro byahuje aba ba Perezida bombi, ni ibiganiro kandi benshi bategereje imyanzuro ibivamo dore ko uguhura kwabo kwagiye kubanzirizwa no guterana amagambo arimo no gutukana. Hari n’aho Trump yari yanze ko uguhura kwabo kuba uko byari byateguwe mbere ariko icyo gihe yaje kwisubiraho nyuma y’umunsi umwe gusa.

Yaba Perezida Donald Trump uyoboye Amerika, yaba uyu mugenzi we Kim Jong-Un uyoboye Koreya ya ruguru, bakunze kurangwa no guhangana, guterana amagambo akarishye n’imvugo benshi bavuga ko zitabereye abakuru b’ibihugu. Amatsiko ni menshi mu bigomba kuva mu biganiro byabo n’ishyirwa mu bikorwa by’ibyo bari bwemeranywe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga