• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
28/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
28/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”
28/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere

Rayon sports yikuye i Gicumbi ifashijwe na Rutahizamu wayo mushya

Umwanditsi
February 12, 2016

 

Ismaila Diarra rutahizamu mushya wa Rayon sports ukomoka muri Mali ibitego bye bibiri byahesheje amanota atatu Rayon.

Mu mukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Rayon sports n’ikipe ya Gicumbi FC ku kibuga cy’umupira cya Gicumbi, umukinnyi Diarra ku mukino we wambere muri iyi kipe yeretse abareyo ko ashoboye.

Igice cya mbere cy’umukino kigizwe n’iminota 45 muri 90 igomba gukinwa umukino wose cyarangiye amakipe yombi nta nimwe irebye mu izamu ry’iyindi ngo inyeganyeze inshundura.

Nubwo igice cya mbere cyarangiye amakipe yose ntayinyeganyeje inshundura z’iyindi, iki gice cyagoye ikipe ya Rayon sports cyane kuko iyo hataba umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc uzwi ku izina rya Bakame ari nawe kapiteni w’ikipe byari kuba ibindi.

ku kibuga cy'umupira i Gicumbi hagati ya Gicumbi na Rayon.
ku kibuga cy’umupira i Gicumbi hagati ya Gicumbi na Rayon.

Igice cya kabiri, abakinnyi ba Rayon Sports bagarutse ubona ko bafite ikibazanye kuko baje nta bwoba, nta gihunga bahanahana neza umupira kandi ubona koko ko bafite ishyaka ryo gushaka igitego cyatuma batuza n’abafana babo bafaguruka nubwo ikibuga wabonaga nta bafana benshi bahari.

Ku munota wa 48 nyuma y’igice cya kabiri gitangiye, rutahizamu mushya ukomoka muri Mali  yerekanye ko abareyo batibeshye ku mugura kuko yanyeganyeje inshundura z’ikipe ya Gicumbi maze abareyo bose bakiruhutsa.

Ntabwo byatwaye iminota myinshi kugirango uyu rutahizamu yerekane ko azi kuritaha koko kuko ku munota wa73 w’igice cya kabiri yongeye kureba mu izamu rya Gicumbi ashyiramo igitego cya 2 cya Rayon Sports aho umukino warangiye ari 2 bya Rayon kuri 0 ya Gicumbi.

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5851 Posts

Politiki

4102 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga