• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gitesi: Suka nsubizemo; Uburyo bushya bwo kwisubiza inkwano

Umwanditsi
July 7, 2018

Abaturage batuye Umurenge wa Gitesi wo mu Karere ka Karongi baratangaza ko hari umuco utari mwiza urushaho kugenda ukura muri uwo murenge ugamije kwisubiza inkwano abahungu bakwa abakobwa binyuze mu cyo bise “Suka nsubizemo”.

Ubwo Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) ku nkunga y’umuryango w’Abadage (GIZ) bajyaga kuganira n’abaturage b’uyu murenge ku itegeko rigenga umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, abaturage batangaje ko kuri ubu bitacyoroheye abakobwa b’uyu murenge gushaka kubera ibyo basabwa n’abahungu ndetse n’umuryango bagiye gushakamo.

Umwe mu bagore ba Gitesi avuga ko iyi “Suka nsubizemo” ibangamira abakobwa bo mu miryango ikennye, ku buryo bamwe muri bo bahozwa ku nkeke abandi ntibanashyingirwe.

Ubu buryo bwa “Suka nsubizemo” bunashimangirwa na Uwiringiyimana Claude wo mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Kanunga, ariko we akabushakira inyoroshyamagambo.

Agira ati “Mu muco nyarwanda inkwano ni ngombwa, ariko n’ababyeyi b’umukobwa baba bagomba gutanga imfashanyo ku rugo rushya kugira ngo babone agafumbire”.

Undi mukecuru wemeza ko ubwo aheruka gushyingira umukobwa we yatanze inka y’ikimasa yemeza ko ibi bimaze kuba nk’itegeko n’ubwo ridatangwa na Leta, yagize ati “Baradukwereye, nyamara umukobwa atashye twamuhaye inka, tumuha matela ye n’iya nyirabukwe, tumuha imyenda, mbega usanga asubirana ibiruta ibyo yatanze”. Uyu mukecuru avuga ko ababyeyi babikora ari uburyo bwo kunezeza umwana we atazagira imvururu mu rugo rwe.

Ibi kandi binashimangirwa na Mukanyandwi Jeannette, washyingiwe atajyanye matola ya nyirabukwe. Agira ati “Ntabwo nari nyifite, Ntabwo navuga ko ndebana neza na mabukwe, aba ambwira ko abandi batahanye inka naho jye natahiye aho. Ubu ndi guhinga kugira ngo nyishake nzayimushyire twiyunge”. Mukanyandwi avuga ko agomba kumushyira matola izwi nka Rwandafoam.

Ndatimana Jean Jean Pierre wo mu Kagari ka Bihinga we asanga ibyo baremereza bitakagombye kuremerezwa. Agira ati “Iyo nka acyura n’ubundi tuba tuzayigiraho uruhare twembi, kandi ni n’uburyo bwo kugabanya imvune umuhungu yagiraga mu gihe cyo gushaka”.

Ndatimana, avuga kandi ko umuhungu yikokoraga na ryavangamutungo basezeranye rikaba ntacyo umukobwa yazanye. Ati “Erega n’ubundi na Leta yacu irababwira (abagore) ngo babashe kujya muri gahunda zose bakore…”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Habimana Protegène, avuga ko gushyingirana byakabaye imbarutso y’imibanire myiza ku miryango ishyingiranye.

Agira ati “Niba mu bishyingiranwa umuco nyarwanda waravugaga ko mu bishyingiranwa hajyamo ikirago, none tukaba turi guca nyakatsi yo ku buriri, umukobwa ajyanye matola yo kuraraho byaba ari byiza cyane”.

Cyakora uyu muyobozi yamagana ibindi bisabwa nyuma habaho kuryanisha abashyingiranwe aho kubunga, ati “Gusaba ko umukobwa atahana inka, matola ya nyirabukwe, n’ibindi bituma umuryango avuyemo wikokora ukaba wanagurisha n’akarima bahingagamo, ntabwo tubyemera kuko nta tegeko rya Leta cyangwa ry’umuco nyarwanda ribiteganya”. Gitifu abakangurira ko umubano w’abana bombi udakwiye kuba umutwaro kuwamutanze cyangwa bibe umutwaro kuwamwakiriye.

Umunyamategeko Elie Nizeyimana, abakangurira ko amasezerano hagati y’abagiye kubana akwiye gushingira ku rukundo aho gushingira ku mutungo kuko ibintu bishobora kutaramba.

Agira ati “Itegeko rivuga ko inkwano itabonetse bitaba imbogamizi ku bashaka kurushinga”.  Akomeza ababwira ko kubura ibyo imico itanditse isaba nk’inka cyangwa matola ya nyirabukwe bikaba byavamo gusenya urugo, bishobora kubyara ubutane.

Aha agira ati “Uwo byabangamiye (umugore) ashobora kubiheraho yaka ubutane ashingiye ku mpamvu y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ririmo guhozwa ku nkeke no gutotezwa kandi Urukiko rutegeka ko mugabana ibyo yagusanganye, byaba ibyo wahawe n’iwanyu cyangwa ibyo wahashye kabone n’iyo wa mugore yaba ntacyo yazanye”.

Uyu munyamategeko, abakangurira kwubaka urugo rushingiye ku rukundo no kucyo amategeko ateganya, akanabibutsa ko urugo rwubakwa n’umugabo n’umugore nta wundi ugomba kububakira ngo rurame.

Gérard M. MANZI

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga