• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Indahiro ya Njyanama ya Gacurabwenge yakiriwe ku mugaragaro

Umwanditsi
February 13, 2016

 

Muri 20 bagize njyanama y’umurenge wa Gacurabwenge 12 muri bo ni bashya abandi bari bayisanzwe mo.

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2016, imbere y’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi uri mu nzibacyuho Bahizi Emmanuel, abarahiye bose kwinjira muri njyanama y’umurenge ni abatowe kuva ku rwego rw’umudugudu bazamuka ku kagari kugera ubwo bitoyemo abinjira muri njyanama y’umurenge.

Bahizi Emmanuel usanzwe ari gitifu w’akarere ariko ubu akaba ariwe uyoboye akarere muri iyi nzibacyuho, yashimiye abarahiriye kwinjira muri njyanama ndetse avuga ko adashidikanya kubushobozi bwabo ngo kuko abatuage batumye bahagera bababonyemo ubushobozi.

Abatorewe kujya muri Njyanama bakora indahiro.
Abatorewe kujya muri Njyanama bakora indahiro imbere ya Bahizi Mayor uri mu nzibacyuho.

Bahizi yibukije ko kuba muri njyanama y’umurenge ari ibintu bikomeye ngo cyane ko ibyemezo bifatwa mu murenge ibyinshi ari njyanama ibifata, gusa na none ngo bagomba kumenya ko badasimbura inzego ziri mu murenge zikora akazi umunsi ku munsi.

Bahizi agira ati “ Njyanama ntabwo ari akazi ka buri munsi, njyanama ishinzwe kureba niba politiki z’Igihugu zishyirwa mubikorwa neza muri uwo murenge, ko ibibazo by’abaturage byitaweho, ko ibikorwa bisubiza ibibazo by’abaturage”. Yasabye abatowe kandi kwegera cyane abaturage bakazamura ibitekerezo byabo, ibibazo hamwe n’ibyifuzo byabo.

Mwizerwa Lafiki watorewe kuba Perezida wa Njyanama mu murenge wa Gacurabwenge, aganira n’intyoza.com, avuga ko icyo bagiye gukora ari ukujya inama bahagarariye abaturage babatoye, ibitekerezo byabo n’ibyifuzo byabo bakabigeza ku buyobozi ndetse n’abayobozi bakajya inama izatuma havamo umwanzuro uzageza abaturage ku iterambere rirambye n’imibereho myiza.

Gatare Apollinaire umurezi umaze imyaka38 witabiriye aya matora nk’uhagarariye abalimu bo mu kagari ka Gihira muri uyu murenge wa Gacurabwenge, avuga ko batoye abantu basobanutse ngo bityo akaba yizeye ko nibyo bazakora bizaba bisobanutse.

Bamwe mu batowe kujya muri njyanama bakora indahiro.
Bamwe mu batowe kujya muri njyanama bakora indahiro.

Bihoyiki Marie Rose watowe nk’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Gacurabwenge, nk’umwe mu bagize njyanama y’uyu murenge, avuga ko bagiye ku manuka mu tugari baturutsemo batorwa bakaganira n’abaturage bakareba ibibazo bihari maze ngo bakabikorera ubuvugizi hanyuma bakaba umuyoboro w’abaturage mu kubagezaho gahunda za Leta.

Umugiraneza Marthe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, avuga ko abatowe abafitiye icyizere ndetse ko ababona mo ubushobozi, ngo rero biteze imikoranire myiza na njyanama cyane ko bose ngo abaturage babatoye bababonyemo ubushobozi bakazamuka kugera aho binjiriye muri njyanama y’umurenge.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga