• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Kamonyi-Kigembe: Umugore yatemye umugabo akoresheje umupanga ahunze afatwa atarenze umutaru

Umwanditsi
July 12, 2018

Kuri uyu mugoroba wa tariki 12 Nyakanga 2018 mu Murenge wa gacurabwenge, Akagari kigembe ho mu Mudugudu wa Mushimba umugore yatemye umugabo we akoresheje umupanga. Amaze kumutema, umugabo yatatse atabaza umugore akizwa n’amaguru. Binyuze mu guhanahana amakuru n’abaturage, uyu mugore bamushatse baramufata.

Ahagana ku I saa moya n’iminota 30 z’uyu mugoroba wa tariki 12 Nyakanga 2018  nibwo umugore witwa Mujawimana Clementine, akoresheje umuhoro atemye umugabo we witwa Twagirayezu Feredariko, batuye mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Kigembe ho mu Mudugudu wa Mushimba hafi n’ahazwi nko kubakoreya.

Umwe mu baturage muri uyu Mudugudu wa Mushimba yabwiye intyoza.com ati “ Amakuru ni uko kumanywa bari bagiranye ibintu by’amakimbirane no kuvugana nabi, umugabo aragenda nk’ubihuze wenda avuga ngo araza gusanga umugore yacururutse, mu gutaha abanza kwanga kumukingurira, amukinguriye amutemeye mu muryango. Yamutemye neza hejuru ya nyiramivumbi umuhoro urinjira.”

Uyu muturage avuga ko umugabo yatatse atabaza umugore nawe agahita asohoka agenda ahunga. Avuga ko bahise bihutira kujyana uyu mugabo kwa muganga I Musambira kuko ngo yavaga cyane mu gihe abandi basigaye bashakisha uyu mugore.

Nshimiyimana Alphonse, SEDO w’Akagari ka Kigembe ku murongo wa Terefone ngendanwa yahamije iby’aya makuru. Yagize ati “ Yatemye umugabo ariko yahise yirukanka, gusa aya masaha tuvugana bamaze kumufata.”

Nshimiyimana akomeza avuga ko uyu muryango n’ubundi ngo wari usanzwe ukunda kugirana amakimbirane aho ngo kenshi wasanganga banyoye inzoga. Avuga ko umugabo atabashije kugira icyo avuga kuko ubuzima bwe butamushobozaga kuvuga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga