• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kabarondo: Bishimira ko itangazamakuru ryabafashije kumenya amakuru y’urubanza rwabitiriwe

Umwanditsi
August 1, 2018

Abaturage bo mu Murenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza Intara y’Iburasirazuba, bishimira ko itangazamakuru ryabafashije kumenya amakuru y’urubanza rwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira rwatumye Kabarondo igarukwaho cyane mu itangazamakuru.

Ni urubanza rwaburanishirizwaga i Paris mu Bufaransa ruregwamo Tito Barahira na Ngenzi Octavien bombi basimburanye ku buyobozi bw’iyari Komini Kabarondo. Rwasomwe tariki ya 06 Nyakanga 2018, bahamwa n’icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Aba bombi baje guhanishwa igifungo cya burundu.

Uru rubanza rwatumye Kabarondo igaruka cyane mu itangazamakuru, haba mu iburanishwa rya mbere mu mwaka wa 2016 ndetse no mu bujurire kuva muri Gicurasi kugeza rusomwa mu ntangiriro za Nyakanga 2018.

Iby’uru rubanza byageze n’aho bavuga ko ari “Urubanza rwitiriwe Kabarondo.” Impamvu izina Kabarondo ryagarutsweho cyane muri uru rubanza, ni uko Tito Barahira yayoboye iyi Komini kuva mu 1977 kugeza 1986 aho yaje gusimburwa na Ngenzi kugeza mu 1994, ndetse Barahira akaba yarakomeje kuba Perezida wa MRND muri iyo Komini. Ibyaha baregwa kandi hari ibyo bakoreye kuri Kiliziya ya Kabarondo no ku Kigo nderabuzima cya Kabarondo byombi bikaba bituranye n’aho Komini yahoze.

Ubwo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ifatanyije na RCN Justice & Democratie bihuriye mu mushinga wa «Justice et mémoire» bajyaga kuganiriza abaturage ba Kabarondo babamenyesha uko urubanza rwagenze, abaturage bishimiye ko kuri iyi nshuro babashije kumenya amakuru ahagije kuri uru rubanza.

Sebutoto Patrice wo mu Kagari ka Cyinzovu ati «Uretse no kuba barahawe igihano kibakwiye, byibuze ubu turishimira ko twabashije gukurikirana uko urubanza rwagenze. Kuri iyi nshuro itangazamakuru ryaradufashije cyane».

Muteteri Christine, ni umwe mu bagiye gutanga ubuhamya mu Bufaransa ubwo uru rubanza rwaburanishwaga mu rwego rw’ibanze ndetse aza no gusubirayo mu bujurire. Yishimira akazi kakozwe n’itangazamakuru.

Yagize ati «Muri 2016 mperuka tujya gutanga ubuhamya, ariko iyo wamaraga gutanga ubuhamya wahitaga utaha. Byari bikomeye kugira ngo uzongere kumenya aho urubanza rugeze ku buryo banakatirwa atari twese twahise tubimenya. Cyakora kuri ubu itangazamakuru ryaradufashije, twagiye tubikurikirana umunsi ku wundi».

Ryaka Jovit nawe wabaye umutangabuhamya muri uru rubanza, avuga ko yishimira umurimo wakozwe n’itangazamakuru. Agira ati «Birababaje kubona umara gutanga ubuhamya bakagusohora utumvise n’uwo ushinja uburyo yiregura cyangwa ngo unakurikirane imigendekere y’urubanza. Cyakora byibuze ubu kuba hari umunyamakuru wari yo byadufashaga natwe kumenya aho bigeze». Ryaka avuga ko urubanza rwiswe urwa Kabarondo, bityo n’abaturage ba Kabarondo byari ngombwa ko bamenya imigendekere yarwo neza.

Umwanditsi w’irangamimerere (Etat civil) mu Murenge wa Kabarondo, Muhinkindi Marie Chantal, wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge nawe yishimira umusanzu watanzwe n’itangazamakuru mu kumenyekanisha urubanza rw’abayoboye Kabarondo bakanagira uruhare mu kuyisenya.

Agira ati «Abaturage ba Kabarondo twaba turi indashima igihe cyose twaba tudashimye itangazamakuru ryadufashije kumenya ko ubutabera bwatanzwe twari dutegereje».

Mu iburanishwa ry’uru rubanza mu rwego rw’ubujurire, ku bufatanye na RCN Justice et Democratie, umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) wohereje umunyamakuru mu gihugu cy’Ubufaransa. Uyu munyamakuru akaba ari we wakurikiranaga urubanza umunsi ku wundi agafasha ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda kubona amakuru y’urubanza.

MANZI M. Gérard

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga