• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Nyamagabe: Polisi yakanguriye abaturage gukaza ingamba zo kwicungira umutekano

Umwanditsi
August 2, 2018

Polisi y’u Rwanda ikomeje gahunda y’ubukangurambaga mu baturage hagamijwe  kubashishikariza  kwicungira umutekano. Ni muri urwo rwego ku itariki ya 31 Nyakanga 2018,  Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yasuye inteko y’abaturage bo mu  murenge wa Cyanika mu Mudugudu wa Nyanza.

Mu kiganiro ushinzwe imikoranire myiza no guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda  n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu karere ka Nyamagabe Assistant Inspector of Police (AIP) Daniel Niyibizi yagejeje ku baturage, yibanze ku kamaro ko kuba ijisho ry’umuturanyi aho buri wese asabwa kumenya igishobora kuba cyahungabanya umutekano wa mugenzi we baturanye ndetse abakangurira gufata ingamba zigamije kwibungabungira umutekano harimo gutangira amakuru ku gihe no gukora amarondo.

Yagize ati:Umuteno niwo shingiro ry’amajyambere n’iterambere ry’igihugu. Kugira ngo  bigerweho rero ni uko mwebwe ubwanyu mwabigiramo uruhare muhereye ku midugudu, mugakaza amarondo ndetse mukanatangira amakuru ku gihe,  mu gihe hari ikintu mwamenye gishobora guhungabanya umutekano mukabimenyesha Polisi n’izindi nzego z’umutekano.”

Yakomeje asaba abaturage gukorana bya hafi n’abayobozi babo ku nzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano. Bakamenya abashyitsi binjira n’abasohoka mu mudugudu ndetse igitabo bandikwamo kikajya cyuzuzwa neza.

AIP Niyibizi yagize ati:’’Umushyitsi uje mu  Mudugudu wanyu mugomba kumumenya ndetse n’umukuru w’umudugudu akaba amuzi,  akamwandika mu gitabo cy’abashyitsi. Ibi bizabafasha kumenya uwashaka kubahungabanyiriza umutekano uko mwamukurikirana kuko mwaba mumuzi neza.”

Yakomeje abibutsa ko umutekano w’igihugu utangirira kuri buri nzu y’umuturanyi, ugakomereza no mu ngo zigize umudugudu zose, kandi buri muturage akabigiramo uruhare.

Ibi biganiro kandi byari byitabiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge  wa Cyanika Mudahunga Callixte; yasabaye abaturage kujya bitabira gahuda za Leta zigamije kubateza imbere no kubazamurira imibereho myiza.

Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekerezo biyemeza kuzashyira mu bikorwa inama nziza bagiriwe, zigamije kubafasha kwicungira umutekano buri wese aharanira kuba ijisho rya mugenzi we kandi agatangira amakuru ku gihe, afasha mu gukumira no kurwanya icyashaka guhungabanya umutekano cyose.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga