• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Bugesera-Ruhuha: Basobanuriwe iby’amatora y’abadepite, bamenya agaciro ko kuyagiramo uruhare 

Umwanditsi
August 8, 2018

Abaturage b’Umurenge wa Ruhuha, bahamya ko mu kuganirizwa ndetse bagasobanurirwa byinshi ku matora y’Abadepite yegereje, byatumye bumva neza agaciro k’umuturage mu kuyitabira. Ibi babishingira ko mbere y’ikiganiro kivuga kuri aya matora bahawe na Pax Press kikabahuza n’abayobozi ngo nta makuru ahagije bari bayafiteho.

Nyuma y’ikiganiro umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press wagiranye n’abaturage b’Umurenge wa Ruhuha n’abayobozi bawo batandukanye tariki 26 Nyakanga 2018 baganira ku matora y’Abadepite yegereje, abaturage bahamya ko cyababereye umusemburo wo kumva no guha agaciro uruhare rwabo mu kwitabira aya matora.

Joseph Ntaganda, umuturage w’Akagari ka Kindama kabereyemo iki kiganiro, avuga ko nyuma y’ikiganiro hari byinshi yamenye ku matora y’intumwa za rubanda yegereje. Ko kandi ibyo yamenye bimufasha guha agaciro ukwitabira amatora no gusobanurira abandi batabyumvaga nkawe.

Abaturage bahawe rugari, babaza ndetse banasobanuza byinshi ku matora y’Abadepite.

Agira ati “ Ngereranije n’amakuru nari nzi ku matora y’Abadepite, nsanze hari byinshi nungutse. Nk’ubu ntabwo nari nzi ko umuntu wafunzwe amezi arenga atandatu agakatirwa n’inkiko ariko agafungurwa atemerewe gutora, si narinzi ibyiciro by’abadepite bizatorwa n’uko bizatorwa ariko muri iki kiganiro nasobanukiwe, nanjye nzasobanurira abandi kugira ngo aya matora tuyagiremo uruhare nk’abaturage.”

Akomeza ati “ Gutora abadepite ndabyishimiye cyane kuko ni intumwa zacu, ni abatugereza ijwi aho tutagera. Na numvise ko bagenzura ibikorwa bya Guverinoma bagashyiraho n’amategeko, baranatuvuganira mu bibazo tuba dufite bikagera mu nzego zo hejuru.”

Uretse kubaza no gusobanuza, abaturage banabajijwe ibibazo ku matora hagamijwe kubafasha kuyumva neza.

Francine Nyirantwari we agira ati “ Namenye igihe nzatoreraho n’uko nzatora ndetse nsobanukirwa n’ibisabwa ku muntu wemerewe gutora. Hari byinshi namenye ku kamaro k’abadepite ngomba gutora. Ni intumwa zacu, batubera abavugizi mu bibazo byacu biba bitugoye bakabigeza mu nzego zo hejuru twe tutagera. Bakusanya ibitekerezo byacu bikavamo bimwe mu bishingirwaho mu miyoborere myiza y’igihugu.”

Maniraho Gadi we agira ati “ Iyi nama itwunguye byinshi mu mabwiriza agenga amatora, ibisabwa ku muntu utora n’utorwa. Twasobanuriwe ku miziro haba abatora n’abatorwa. Aba badepite nubwo tugiye kubatora, bazagene uburyo buhoraho kandi buzwi buduhuza nabo, bajye bamanuka batwegere kuko hari byinshi tuba twifuza kubatuma.”

Elias Nizeyimana wayoboye ikiganiro.

Marie Claire Umulisa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha yashimye igikorwa Pax press yakoze cyo kuza kubafasha gusobanurira abaturage ibijyanye n’amatora y’intumwa za rubanda basabwa kugiramo uruhare.

Agira ati “ Nibyo koko inama twari dusanzwe tuzikora, dukora n’ubukangurambaga ku bijyanye n’amatora, ariko noneho iyo hinjiye izindi mbaraga birushaho kuba byiza. Abaturage wabonaga bafite inyota yo kumenya, babaza kandi byinshi byasubijwe baranyurwa. Ahubwo Pax Press izagaruke igere no mutundi tugari twose kugira ngo dufatanye ubukangurambaga twese twitegura amatora azaba mu kwezi kwa cyenda.”

Manzi M. Gerard yafashije cyane abaturage gusobanukirwa n’imwe mu miziro haba kubatora n’abatorwa.

Amatora y’intumwa za rubanda mu Rwanda, ateganijwe kuva tariki ya 2 kugeza tariki ya 4 Nzeli 2018. Aya matora azatorwamo abadepite 80 bazajya mu Nteko ishinga amategeko. Barimo 53 batorwa mu bahagarariye imitwe ya Poritiki no mu bakandida bigenga, hakaba ikiciro cy’Abagore kigizwe n’Abadepite 24, hari Abadepite 2 bahagarariye urubyiruko n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Gitifu w’Umurenge wa Ruhuha yashimiye cyane Pax Press ku gikorwa yakoze mu gufasha abaturage kwitegura amatora.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga