• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyanza: Abasore babiri bafatanywe urumogi

Umwanditsi
August 29, 2018

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abacuruza, abakwirakwiza ndetse n’ abakoresha ibiyobyabwenge. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 28 Kanama 2018 Polisi y’u Rwanda ikorerera mu karere ka Nyanza mu mirenge ya  Busasamana  na Mukingo yahakoreye  igikorwa cyo gushaka no gufata abantu bakekwaho gucuruza no  gukoresha ibiyobyabwenge, Babiri bafashwe.

Muri iki gikorwa, Polisi yafashe abasore babiri mu Mirenge ya Mukingo na Busasamana. Muri Mukingo, hafatiwe  Twagirumukiza Jean Paul  w’imyaka 38, yafatanywe udupfunyika 61 tw’urumogi yacuruzaga. Girubuntu Kalisa w’imyaka 24 we yafatiwe mu Murenge wa Busasamana  arimo kunywa urumogi, anafatanwa agapfunyika karwo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Twizere Karekezi  arashimira abaturage kuba bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bakaba bagira uruhare rugaragara mu gufasha inzego z’umutekano zigafata  abantu bacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Yagize ati” Turashimira abaturage ku ruhare rwabo mu gutanga amakuru, kugira ngo dufate bariya basore byaturutse ku makuru twahawe n’abaturage batubwiye ko hari ahantu hakunda kuhanywerwa ibiyobyabwenge ndetse banaturangira abarucuruza”.

CIP Karekezi yaboneho kwibutsa abagifite ingeso mbi yo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko ubu nta mwanya bafite kuko abenshi mu baturage bamaze kumva ububi bwabyo.

Yagize ati” Abantu bagikoresha ibiyobyabwenge nta mwanya bagifite, ku bufatanye n’abaturage ingamba zarafashwe. Bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.”

Yakomeje asaba  cyane cyane urubyiruko kureka ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima, nko kurwara indwara zituruka ku biyobyabwenge nka kanseri, indwara z’ipyiko, umwijima, indwara zo mu mutwe tutaretse no kuba bafatwa bagafungwa.

Yagize kandi ati “Nta cyiza k’ibiyobyabwenge, byangiza ubuzima bw’ubikoresha, bitera indwara zitandukanye. Ari ababicurza n’abakoresha bose iyo bafashwe barafungwa bityo ari igihugu ndetse n’imiryango baturukamo bigasubira inyuma mu iterambere.”

Kugeza ubu, abasore bafatiwe mu biyobyabwenge bo mu mirenge ya Busasamana na Mukingo bashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ku gira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594, ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga