• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gisagara: Agaciro abafite ubumuga n’abakuze baha amatora gatuma bazinduka iyarubika

Umwanditsi
September 4, 2018

Bamwe mu bakecuru n’abasaza kimwe n’abafite ubumuga mu Karere ka Gisagara bitabiriye amatora y’abadepite yabaye kuri uyu wa mbere tariki 3 Nzeli 2018, bahamya ko amatora kuri bo ari ikimenyetso cya Demokarasi, ko kuyasobanukirwa bituma bazinduka iyarubika berekeza kuri site z’itora.

Batitaye ku ntege nke z’umubiri ku bw’imyaka bagezemo, bamwe mu basaza, abakecuru ndetse n’abafite ubumuga bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara bahamya ko imwe mu mpamvu ikomeye kuribo yatumye bazinduka iyarubika bajya gutora abadepite kuri uyu wa mbere tariki 3 Nzeli 2018 ari ugusobanukirwa n’agaciro k’amatora mu kwishyiriraho abayobozi bifuza.

Abatari bake mu bakuze bazindutse iyarubika, baje gutora abadepite. aha ni kuri Site ya Gahora/Save.

Abaganiriye n’intyoza.com bavuga ko bazi kandi basobanukiwe no kugira ubuyobozi bwiza. Bavuga ko nubwo bakuze, abandi bakaba bafite ubumuga bw’ingingo, agaciro ko kwitorera abayobozi kuribo ngo niko gushimangira Demokarasi n’imiyoborere myiza bifuza ko abakiri bato bakurikira.

Adela Ntawuhigumugabo, w’imyaka 84 y’amavuko avuga ko yavuye murugo n’akabando ke butaracya kubwo guha agaciro amatora. Yumva ko nta wagombaga kumutanga kwitorera Depite kuko ngo ari intumwa za rubanda zifasha Perezida yitoreye. Avuga ko uburyo amatora akorwamo bumutera kuyakunda agereranije n’ahashize.

Umukecuru Adela Ntawuhigumugabo.

Agira ati “ Aya matora dutora ubu ngubu mbona ariyo asobanutse, ameze neza. Abakecuru turubashywe, ubuyobozi bwiza twitoreye butwitayeho, ariko kandi tunasobanukiwe amatora kurusha abakiri bato ni nayo mpamvu nazindutse ngo ngire uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi bukomeze kudushakira ibyiza.”

Kuba abakiri bato badakunze kuzinduka ngo bagaragare mu kwitabira amatora yagize ati “ Ubwo ni umutima wabo muke bafite, ntabwo bazi icyo bimaze ariko uzi icyo bimaze arabikurikirana, akazinduka agatora. Inama nabaha ni uko bashyira ubwenge ku gihe bakitabira amatora nk’abandi, ntabwo wajya guhinga ngo ugende hacyeye wizere umubyizi.”

Akomeza asaba abadepite bagiye kujya mu nteko ishinga amategeko gukomeza ubuvugizi kubasaza n’abakecuru mu kurushaho guhabwa ubufasha bwatuma basaza neza. Agira ati” Ndabasaba kudukorera ubuvugizi bakadusajisha neza kuko ntacyo twifashije ku bw’intege nke.”

Karekezi Simoni w’imyaka 65 y’amavuko akaba anafite ubumuga agendera mu kagare, yageze kuri Site y’itora mbere. Avuga ko kuzinduka abiterwa no kumenya agaciro ko gutora, ko kandi uwatoye neza ari utoye kare.

Karekezi yatoye Mbere, aha arimo gushyira urupapuro rw’itora mu gasanduku kabugenewe.

Agira ati “Agaciro mpa amatora gashingiye ku miyoborere myiza nifuza. Burya gutora kwiza ni ukuzinduka, icyawe uha agaciro ugikora mbere y’ibindi kikava mu nzira. Nshimishwa no kugira uruhare mu kwitorera abayobozi, bituma nzinduka ngo hatagira umvundira. Ndasaba abo ntoye kunkorera ubuvugizi nkibonera amaguru ariko kandi n’abandi nkanjye tukitabwaho.”

Amatora y’Abadepite yatangiye tariki 2 Nzeli 2018 ubwo abanyarwanda baba mu mahanga batoraga ndetse no mu gihugu imbere kubari mu kiciro cy’abafite ubumuga. Yakomeje kuri uyu wa mbere tariki 3 hakorwa amatora rusange.  Kuri uyu wa kabiri kandi harakorwa amatora y’icyiciro cy’urubyiruko n’icy’abagore. Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda igizwe n’abadepite 80 barimo 53 batorwa mu matora rusange, hakaba 24 bagize 30% bava mu kiciro cy’abagore, hari abadepite 2 bahagarariye urubyiruko n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Abayoboye igikorwa cy’itora babanza kurahira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga