• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, abakorera mu bwihisho inzoga zitemewe bakomeje gutahurwa

Umwanditsi
September 9, 2018

Mu rwego rwo kurwanya no guca inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda ifatanije n’inzego zibanze n’abaturage batahuye urwengero rwa Top wine Ltd rwakoraga inzoga zitemewe n’amategeko. Hafashwe Litiro 1200 zari mubidomoro no mu makarito.

Ku bufatanye bwa Polisi, abaturage n’ubuyobozi bw’inzego zibanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nzeli 2018 mu Kagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Kibaya hatahuwe urwengero rw’inzoga z’inkorano z’itemewe n’amategeko zikorwa na Top Wine Ltd ya Umuhoza Clementine. Hafatiwe Litiro 1200 zimwe zihita zimenerwa mu maso y’abaturage izindi zijyanwa kuri Polisi.

Itahurwa ry’uru rwengero, ryakozwe ndetse rishoboka biturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu baturage bamaze gucengerwa n’akamaro ko gukumira ibyaha, kurwanya ibiyobyabwenge no guca inzoga zikorwa mu buryo butemewe n’amategeko ari nazo zigira ingaruka ku buzima bw’abatari bake, baba abazikoresha ndetse n’abagerwaho n’ingaruka zitandukanye z’abazikoresheje mu miryango na banyirubwite.

Amakarito 40 arimo Litiro 480 yari amaze gupakirwa yarafatiriwe ajyanwa kuri Polisi ya Runda.

Ubwo izi nzoga zafatwaga, uretse izari mu makarito zajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda zitegerejwe kumenwa, izari mubidomoro zahise zimenerwa mu maso y’abaturage banahabwa ubutumwa bubakangurira kwirinda ikorwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’inzoga nk’izi. Basabwe kandi kuba abafatanyabikorwa beza mu gukumira ibyaha n’ikorwa ry’inzoga zitemewe batangira amakuru ku gihe yafasha kurandura ibikorwa nk’ibi.

Polisi yashimiye by’umwihariko abaturage bakomeje kugaragaza umusanzu wabo mu bufatanye nayo n’izindi nzego batanga amakuru, isaba ko ubu bufatanye bwakomeza bityo abakora ibinyuranije n’amategeko nti hagire umwanya bahabwa wo kwiyangiza no kwangiza umuryango nyarwanda.

Amakarito 40 arimo Litiro 480 z’izi nzoga z’inkorano zitemewe niyo yafatiriwe ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda aho nayo agomba kumenwa. Nyiri ugufatanwa izi nzoga, havuzwe ko yaciwe amande 200,000Fr gusa agenwa n’inama njyanama y’Akarere.

Iki gikorwa cyo gufata izi nzoga z’inkorano zitemewe, kibaye nyuma y’amasaha make muri aka Karere habaye urugendo n’ibiganiro byagarutse ku kwigisha urubyiruko n’abaturage muri rusange guhagurukira gushimangira ubufatanye na Polisi n’izindi nzego hagamijwe kurandura ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano zitemewe hatangwa amakuru yatuma abakora bose ibitemewe n’amategeko batahurwa bagafatwa.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga