• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kamonyi: Muri 5 bagize Komite Nyobozi y’Umudugudu batatu basa nk’abatazwi icyo bakora

Umwanditsi
September 18, 2018

Komite Nyobozi y’abantu batanu batowe ku rwego rw’Umudugudu babiri nibo gusa bagaragara nk’abakora abandi batatu ibyabo byibazwaho. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko hari impinduka zitezwe nubwo buvuga ko atari hose. Ku Mudugudu, ababonwa nk’abakora ni Mudugudu n’ushinzwe umutekano.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yemera ko mu bantu 5 batowe, Umukuru w’Umudugudu hamwe n’ushinzwe umutekano aribo bagaragara nk’abakora ku rwego rw’Umudugudu nubwo ngo bitari hose. Uko iyi Komite yubatswe, igizwe n’Umukuru w”umudugudu, Ushinzwe Umutekano, Ushinzwe Iterambere, Uw’Imibereho myiza hamwe n’Ushinzwe amakuru.

Bamwe muri 5 bagize Komite yatowe ku rwego rw’Umudugudu batashatse gutangaza imyirondoro yabo batangarije intyoza.com ko kenshi kuba uruhare rwabo rutagaragara k’Umudugudu no muzindi gahunda ngo usanga biterwa n’uko abazwi banagaragara cyangwa bagakunda guhamagazwa mu nama n’ibindi bikorwa biba byateguwe ari Umukuru w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yemeranywa n’abavuga ko babiri muri batanu bagize iyi Komite y’Umudugudu aribo bakora mu gihe batatu basigaye ibyabo usanga bidasobanutse. Gusa avuga ko aho babasha guhuza ibintu bigenda neza.

Agira ati” Hari aho biboneka ariko si hose, impamvu aba 2, Umukuru w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano aribo abaturage bavuga cyane ni uko usanga inshingano zabo arizo akenshi abaturage babakeneraho. Akenshi, ibibazo byinshi nibo biba bireba.

Akomeza ati” Aho komite ikora neza usanga nabo boroherwa mu nshingano ndetse bagafatanya gukurikirana imibereho ya buri munsi y’abatuye umudugudu.

Mu rwego rwo gukomeza uru rwego no gushaka uko abarugize bose batahiriza umugozi umwe bityo inshingano za buri wese zigatanga umusaruro ugaragara, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi atangaza ko mu bigiye gukorwa harimo; Gukomeza kubegera, kubasobanurira inshingano zabo no kubasaba kuzikora neza. Hari kandi ko buri wese ahabwa umukoro(task) w’ibiri mu nshingano ze akanabitangira raporo, hakaba kongera uburyo bw’imiyoborere ( coordination ) ku nzego zose zikorana bya hafi n’Umudugudu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga