• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Muhanga: Abanyeshuri 162 bakanguriwe gukumira ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu

Umwanditsi
October 21, 2018

Abanyeshuri bagera ku 162 biga m’urwunge rw’amashuri rwa Cukiro(GS Cukiro) rihereye mu kagari ka Ngaru mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga, muri iki cyumweru dusoza,  Polisi y’u Rwanda yabakanguriye kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’inda ziterwa abana b’abakobwa.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Muhanga(DCLO), Inspector of Police (IP) Innocent Musabyimana yasobanuriye abo banyeshuri uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ingaruka zabyo.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge n’ikibazo kibangamira umutekano, kandi cyane cyane gikunze kugaragara mu rubyiruko ndetse gishobora no kubangamira imitsindire y’umunyeshuri bityo bikaba byanamuviramo no kutagera ku ntumbero yihaye”.

Yakomeje ababwira ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi k’ubuzima bw’ubikoresha, umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange.

Ati“Nkamwe abanyeshuri, ibiyobyabwenge bibabuza kwiga, abandi bagakora ibyaha bitandukanye nk’ ihohotera n’ibindi bitandukanye ndetse abantu bafatiwe mu biyobyabwenge barafungwa”.

IP Musabyimana, yakanguriye aba abanyeshuri cyane ab’igitsina gore kwirinda umuntu wese wabashukisha impano cyangwa ababwira ko agiye kubashakira amashuri meza n’akazi keza hanze y’Igihugu.

Yagize ati” Barabashuka, kuko baba bagamije kubashora mu busambanyi no kubakoresha imirimo y’ingufu n’indi mirimo igayitse iyo babagejeje mu mahanga. Turabasaba rero kujya mwirinda izo mpano zishobora kubavutsa ubuzima bwanyu, ahubwo mukanyurwa n’ibyo ababyeyi banyu babaha”.

IP Musabyimana yakomeje ababwira ko muri uko kwakira impano ari naho hava kwa gutwara inda z’imburagiye.

 

Yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe aho babonye umutu wese ukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byaha.

Umuyobozi w’ikigo Nsabimana Narcisse yashimiye Polisi y’u Rwanda ku kiganiro cyiza yahaye abanyeshuri, asaba abanyeshuri gukurikiza inama bahawe.

Uyu muyobozi kandi yanibukije aba banyeshuri ko Polisi atariyo yonyine yageza ku banyarwanda bose ubu butumwa, abasaba ko nabo bagira uruhare mu kubikangurira urundi rubyiruko ndetse n’ababyeyi babo n’abaturanyi.

Nyuma yo gucengerwa n’ibi biganiro, abanyeshuri baboneyeho guhita bashinga amatsinda atatu. Iryo kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya inda z’imburagihe, n’iryo kurwanya icuruzwa ry’abantu.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga