• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
30/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Rulindo: Abana baterwa inda bakiri bato iwabo bahabwa aho guhinga kugirango babone ibibatunga nabo babyaye

Umwanditsi
November 9, 2018

Mu karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, ubuyobozi buvuga  ko buhangayikishijwe n’umubare w’abana b’abakobwa bata amashuri kubera ubukene bakajya Kigali gushaka akazi bagerayo bagaterwa Inda bakiri bato. Mu kubafasha kubaho, ubuyobozi buvuga ko bubashakira aho bahinga.

Ubuyobozi  bw’Akarere buvuga ko bufasha aba baterwa inda bakiri bato bakishyiriraho amashyirahamwe abahuza nko kuboha uduseke, kubashakira imirima yo guhinga  kugirango babone ibibatunga ndetse n’abana babo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel avuga ko nibura mu mezi atatu uyu mwaka wa 2018,  RIB yashyikirijwe dosiye zisanga ijana z’abateye abana bakiri bato inda,  ndetse n’ababasambanyije ku ngufu kandi hagikurikiranwa n’abandi.

Leta ntizihanganira abantu basambanya bakanatera inda abana babakobwa bakiri bato.

Kayiranga, akomeza avuga ko akarere ka Rulindo gahangayikishijwe n’umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato kuko bituma bata amashuri ndetse n’imiryango yabo ikabashyira mukato aho usanga baramugize igicibwa cyane ko ababyeyi n’abaturanyi batangira kumwita amazina y’urukozasoni, nk’Indaya icyomazi n’ibindi byishi, bityo bigatuma umwana yiheba ku buryo hari abava iwabo bakajya mu mujyi wa Kigali gukora umurimo w’uburaya kugirango babone ibizamutunga ndetse n’umwana we.

Ati: “N’ubu twashyizeho gahunda yo kuzajya dushakisha abatera abana inda bakiri bato, k’uburyo mu Karere kacu ka Rulindo bitazogera kuharangwa.”

Kanakuze Jeanne D’Arc Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro- Femme Twese hamwe, yavuze ko bibabaje kubona abana b’abakobwa baterwa inda na bagenzi babo b’abahungu cyangwa se abagabo, ariko umuryango nyarwanda ugaha akato uwatewe inda wenyine nkaho aba yayiteye.

Abatera inda abana b’abakobwa bakwiye kujya bahabwa akato mu miryango nabo.

Jeanne DAarc avuga ko abanyarwanda bakwiye guhindura imyumvire yo kujya baha abana b’abakobwa akato kuko batewe inda zitatenganyijwe, ko n’abazibateye bajya bagawa ndetse hagashyirwamo imbaranga n’inzego zose zigize umuryango nyarwanda ku buryo bajya bashyikirizwa ubutabera bagahanwa byihanukiriye kugirango bicike mu Rwanda.

Kanakuze, akomeza avuga ko abaturage nibamara kumva ko guhishira uwateye umwana we inda ari ikibazo uretse ko ari n’icyaha, ingeso yo gutera inda abana b’abakobwa bakiri bato izacika, kuko ni bazajya batangaza uwayimuteye agashyikirizwa ubutabera agahanwa bizaca umuco mubi uri mu bagabo bamwe bajya mubana bakiri bato kubasambanya basize ingo zabo.

Mukarugwiza Velediyana, umwe mu baturange batuye umurenge wa Bushoke, Akarere ka Rulindo ufite umwana watewe inda ari mu kigero cy’imyaka 16 yavuze ko bitoroshye kujya kukarubanda ngo uvuge ko umwana wawe atwite, ko ari igisebo mu muryango nyarwanda, cyane ko kera abakoraga ayo mahano bafatwaga nk’ibicibwa mu muryango.

Mukarugwiza akomeza avuga ko nyuma yo kubona umwana we afite inda byamuteye agahinda ku buryo byamunaniye kubyakira, cyane ko ariwe mwana wanyuma yari afi (bucura), ati “nkimara kubyumvana abarezi b’ishuri yigiragaho nagize agahinda kenshi mbura uko mbibwira se umubyara ndetse n’abavandimwe be cyane ko byari ubwambere bibaye mu muryango wacu.”

Safi Emmanuel

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga