• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Kamonyi: Abagore mushaka ngo kwigaranzura abagabo, murabigaranzura mujya he-Hon Alphonsine

Umwanditsi
November 14, 2018

Mu biganiro byahuje intumwa z’intwararumuri za Unity Club na bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyamiyaga tariki 12 Ugushyingo 2018,  bamwe mu bagore bashinjwe guteza ibibazo mu muryango bagamije kwigaranzura abagabo bavuga ko babakandamije mu myaka myinshi ishize. Uwahoze ari Depite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda Hon Mukarugema Alphonsine ati; murigaranzura mujyahe!?

Nyuma y’uko bamwe mu bagabo mu Murenge wa Nyamiyaga bashyize mu majwi bamwe mu bagore guteza ibibazo mu muryango birimo n’amakimbirane atuma bamwe mu bagabo bata ingo zabo bakahukana, byose ngo bigamije kwigaranzura abagabo bivugwa ko bategetse bakanakandamiza abagore mu bihe byashize, abagore bararuciye bararumira, babajijwe aho bigaranzura bajya nabyo baraceceka.

Hon. Mukarugema Alphonsine yabanje guha inama n’impanuro abagize umuryango by’umwihariko abagore n’abagabo ababwira ko bose amategeko abaha kureshya. Yagize ati” Iyo tuvuze umuryango twumva Umugabo, Umugore n’abana, ni umuryango urengerwa na Leta n’inzego zose, abagize umuryango bose barengerwa kimwe, imbere y’amategeko bose barareshya. Abana b’abahungu, abana b’abakobwa, abagabo n’abagore, icyo itegeko ryemerera umugabo rinacyemerera umugore.”

Hon. Mukarugema, yibukije ko mu rugo hari inshingano karemano uko byamera kose umugabo atasaba umugore gukora mu mwanya we n’iz’umugore adashobora gusaba umugabo ngo azimufashemo. Aha yatanze urugero rwo gutwita no kubyara kimwe no konsa.

Yakomeje avuga ko nubwo hari ibyo amategeko ategeka, ariko ko hari n’umuco nyarwanda, bityo rero ngo n’icyo itegeko ritavugaho ngo ni uko riba ryemera ko ibyari bisanzwe bikorwa mu muco bikomeza gukorwa gutyo, ko biba byarabaye itegeko nta kuka.

Kuba hari abagore bashaka kwigaranzura abagabo no gushaka ubutware mu rugo, Hon. Mukarugema yagize ati” Umugabo mu muco nyarwanda dusanzwe tuzi ko ari umutware w’urugo, abagore mushaka ko bigira ukundi bigenda sinzi icyo mushaka! Iyo umugabo abaye umutware w’urugo, akaba ayoboye urugo neza abagore bibatwaye iki? Abo bashaka gusimbura abagabo bakaba aribo ba nyiri urugo, ko uyu muco twawukuriyemo kandi ukaba ntacyo wadutwaye, uyu munsi muraburana kugira ngo mushyireho akahe karusho, abagore bashaka ko ibyo bihinduka babibonamo iki”?

Akomeza ati” Icyo Bizana gukemura ni igiki, umugabo ni umutware w’urugo sinzi ko hari uwo byishe, ahubwo icyo twasaba abagabo ni babe abatware beza, batange ihumure mu muryango, bakorere urugo, mwese muhurize hamwe, mutange indero nziza ku bana banyu, urugo rwanyu rube urugo rw’amahoro. Guhatanira kuba ari wowe uyobora urugo nabyo niba Bizana amakimbirane mu rugo urashaka gukiza iki aho ngaho. Icyo dusaba ni uko abagabo bafasha abagore babo mukagira umuryango mwiza kuko umugore si umuja.”

Hon. Mukarugema Alphonsine, yakomeje yibutsa ko urugo rwiza ari ururangwamo ubufatanye, ari ahari uguhuriza hamwe, ari uruganira rukagira iterambere, rukagira uburyo bwo kuganira ku mihigo y’urugo kandi igashyirwa mu bikorwa. Yabasabye kugira umwanya uhagije wo kuganira ku iterambere ry’urugo abashaka kwigaranzura bakabireka ahubwo bagashyira imbere kwikemurira ibibazo bibonetse hagati mu muryango.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga