• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gasabo: Abamotari n’Abanyonzi bigishijwe ku gukoresha umuhanda no bakwirinda impanuka

Umwanditsi
November 21, 2018

Umunsi wa gatatu w’icyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda, wakomeje aho ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda mu mujyi wa Kigali bwakorewe mu karere ka Gasabo. Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abatwara abagenzi kuri moto, abanyonzi, ndetse n’abanyamaguru mu rwego rwo ku bagaragariza uruhare bafite mu gukumira impanuka zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.

Ni ibiganiro byabereye mu murenge wa Gisozi kuri Dove Hotel, kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018, byitabirwa n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Felix Namuhoranye, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven, Umuyobozi w’abamotari ku rwego rw’igihugu ushinzwe imyitwarire ndetse n’abamotari n’abanyonzi basaga  2000.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye yasabye abitabiriye ibi biganiro gukumira impfu z’abapfa bazize impanuka.

Yagize ati:” Nkuko umukuru w’Igihugu cyacu ahora adukangurira ko adashaka kumva abanyarwanda bapfa bazize impanuka, twese dushyize hamwe tukubahiriza amategeko y’umuhanda izo mpanuka twazikumira tukirinda izo mpfu tukazirinda n’abandi”.

DIGP Namuhoranye yababwiye ko ibi byagerwaho mu gihe buri wese azirikanye ku buzima bwe n’ubwumugenzi atwaye akirinda ibyagaragajwe nk’ibiri ku isonga mu bitera impanuka birimo umuvuduko ukabije, uburangare, gutwara ikinyabiziga uvugira kuri Terefoni ndetse no gutwara wasinze.

DIGP Namuhoranye yibukije abari aho ko ari abafatanyabikorwa ba Polisi bagomba gushishikariza abandi gukumira impanuka zo mu muhanda, abasaba ko  gukumira impfu ziterwa n’impanuka bikwiye kuba umuhigo n’uyizize akazira itunguranye nk’igihe igiti kiguye mu muhanda ari kuwugendamo ariko atazize iyo yikururiye cyangwa atejwe n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven yashishikarije abamotari n’abanyonzi ndetse n’abanyamaguru gushyira mu bikorwa inama bahawe na Polisi cyane ko umutekano wo mu muhanda atari uwayo gusa ahubwo ari inshingano za buri wese uwukoresha.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo atanga inama n’impanuro.

Yagize ati:” Mwe mwaje hano kurengera ubuzima bwanyu n’abo mutwara ni nayompamvu tubita Abafashamyumvire bo gufasha Polisi kumenyesha abandi gukumira impanuka zo mu muhanda. Tubona abana baba impfubyi n’abagore baba abapfakazi babigizwe n’impanuka, turasaba rero buri wese gukumira igiteza izi mpfu zihitana abacu”.

Ruhinda Felex ushinzwe imyitwarire mu ihuriro ry’amakoperative y’abamotari  mu Rwanda (FERWACOTAMO) yavuze ko bamwe mu bamotari bashobora kuba bateza impanuka ari ababa badafite n’ubwishingizi bwa moto za bo, aho bangana na 82%.

Avuga ko impamvu yabyo hari ababa bafite ubuyobozi bubi, ariko ko ibi byose birimo gukosorwa ku buryo impanuka zo mu muhanda zizagabanuka.

Imibare kuri ubu igaragaza ko mu mezi icyenda y’uyu mwaka wa 2018 impanuka zo mu muhanda zagabanutseho 20%, ugereranyije n’umwaka ushize, abaza ku isonga mu kuziteza ari abamotari bangana na 30%, impamvu y’izi mpanuka zose zikaba ngo ziterwa no kutubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse n’abatwara banyoye ibiyobyabwenge n’ibisindisha.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga