• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Bugesera: Umugore yafashwe akekwaho amafaranga y’amiganano

Umwanditsi
December 4, 2018

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ririma ku makuru yahawe n’abaturage yafashe Mukeshimana Hadidja akekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano mu baturage.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Mukeshimana Hadidja w’imyaka 30 y’amavuko yafatanwe ibihumbi 138 by’amafaranga y’amahimbano amaze no kubitsa andi ibihumbi 50 kuri tigo kashi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uwafashwe yari amaze kubitsa amafaranga y’amahimbano kuri Tigo kashi andi akiyafite mu mufuka.

Yagize ati “yafashwe amaze gutuburira umuntu ukoresha Tigo kashi amaze kumuha ibihumbi 50 by’amahimbano ngo amubikire, twahise tunamusangana inoti z’ibihumbi bibiri 68 zose ari impimbano.”

Yakomeje asaba buri wese kwitondera amafaranga ahabwa akabanza gushishoza ko ari amafaranga mazima kuko ngo abatekamutwe n’abatubuzi bashobora kwiyongera muri iki gihe cy’impera z’umwaka.

Ati “Abatubuzi  n’abatekamutwe babaye benshi kandi bose niko bashaka amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari naho haziramo ibintu by’ibihimbano no gutubura ku buryo buri wese asabwa kuba maso agashishoza kugira ngo yirinde abatubuzi kuko bikunze kugaragara ko mu mpera z’umwaka biyongera.”

Usibye ubu butubuzi bw’amafaranga bwagaragaye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ririma, iki gikorwa cyo gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano cyanagaragaye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusoro aho Habimana Fabrice yafatanwe ibihumbi 60 by’amafaranga y’amahimbano agiye kuyabitsa ku mukozi wa banki.

Mu gihe abatekamutwe n’abakwirakwiza ibintu by’ibyiganano birimo amafaranga, ibyangombwa, ibinyobwa n’ibindi barimo kugaragara muri izi mpera z’umwaka, Polisi y’u Rwanda irasaba buri wese kurangwa n’ubushishozi igihe cyose kugira ngo abashe gutandukanya ibintu by’ibyiganano n’iby’umwimerere byemewe n’amategeko igihe kandi bagize amakenga bakwiye kwitabaza Polisi kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.

Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga