• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Abagabo 2 bengaga inzoga zitemewe n’amategeko bafashwe na Polisi ku makuru yatanzwe n’abaturage

Umwanditsi
January 1, 2019

Mu bufatanye bw’abaturage na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi by’umwihariko mu Murenge wa Nyarubaka, kuri uyu wa 1 Mutarama 2019 hafashwe abagabo babiri bakekwaho kwenga inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko. 

Abafatiwe muri ibi bikorwa byo kwenga inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko ni Habumugisha Aimable w’imyaka 42 y’amavuko wafatanywe Litiro 90 hamwe na Ngarambe Vincent w’imyaka 49 y’amavuko wafatanywe Litiro 20.

Aba bagabo bose bafatiwe mu Mudugudu wa Kubufatanye, Akagari ka Rwigerero ho mu Murenge wa Nyarubaka mu masaha ya saa mbiri z’uyu munsi wa mbere utangira umwaka mushya wa 2019.

Uretse aba bagabo babiri bafatanywe izi nzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko, muri uyu Mudugudu wa Kubufatanye mu nzu idatuwemo, hasanzwe Litiro 420 za Muriture bikekwa ko ari iz’uwitwa Wakwetu Samuel w’imyaka 29 y’amavuko utabashije gufatwa.

Uyu Wakwetu, ku makuru atangwa n’abaturage ni uko ngo asanzwe yenga izi nzoga zitemewe ndetse akaba amaze gufatirwa mu bikorwa byo kwenga izi nzoga inshuro ebyiri.

Ubwo Polisi, abaturage ndetse n’inzego z’ibanze barangizaga igikorwa cyo gufata izi nzoga z’inkorano zitemewe ndetse no kuzimena mu ruhame, abaturage baganirijwe na Polisi ku bubi bwazo, ndetse n’ingaruka zigira ku wazikoresheje. Babwiwe ko zangiza ubuzima bw’uzikoresha, zikenesha kuko abazifatiwemo bacibwa amande, ko ziteza urugomo ku bazinyoye, bityo ko bagomba kuzirinda no gutanga amakuru kuwo ariwe wese bazikekaho.

Abafashwe.

Yaba Habumugisha ndetse na Ngarambe bafatiwe muri ibi bikorwa, bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB rukorera mu Murenge wa Musambira kugira ngo rukore icyo amategeko ateganya.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga