• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abatwara abagenzi barasabwa kwitwararika bakirinda amakosa mu gihe cy’itangira ry’abanyeshuri

Umwanditsi
January 12, 2019

Tariki ya 14  Mutarama 2019 ni itangira ry’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda hose, iki ni igihe usanga urujya n’uruza rw’abanyeshuri n’abarezi mu bigo bitegerwamo imodoka aho baba bateze imodoka berekeza mu Ntara zitandukanye aho amashuri yabo aherereye.

Muri ibi bihe by’itangira ry’amashuri Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda itangaza ko muri iki gihe umuhanda uba ukoreshwa n’abagenzi benshi, ikibutsa abashoferi ko bakwiriye kwirinda amakosa yose ashobora guteza impanuka.

Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda agaragaza amwe mu makosa ateza impanuka akanasaba abashoferi kuyirinda.

Yagize ati “Muri ibi bihe by’itangira ry’abanyeshuri usanga hari abagenzi benshi, hari bamwe mu bashoferi usanga bakoresha umuvuduko ukabije kugirango babashe gukora amaturu menshi, hari abandi usanga barengeje umubare w’abantu bemerewe gutwara ndetse ugasanga hari nabatwaye ariko bafite umunaniro ukabije cyane. Ibi byose turabakangurira ku byirinda kuko ari bimwe mu biteza impanuka zikaba zahitana ubuzima bw’abantu.”

SSP Ndushabandi yibukije abagenzi ko gutwarwa neza bakagera iyo bagiye ari uburenganzira bwabo bityo nabo bakaba bafite inshingano yo kurwanya umushoferi babonye akora ibitemewe bishobora guteza impanuka.

Yagize ati“Igihe ubonye umushoferi ugutwaye afite umuvuduko ukabije cyangwa atwaye avugira kuri terefoni mwibutse ko ari bibi mugihe atabyumvise ihutire ku menyesha polisi uhamagara kuri nomero ziri mu mamodoka atandukanye atwara abagenzi ,Polisi ibashe ku gutabara ubuzima bwawe butarajya mu kaga.”

SSP Ndushabandi yasabye abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi kugenzura imyitwarirwe y’abashoferi mu muhanda ndetse no gufasha abanyeshuri kubona imodoka kugirango babashe kugera ku mashuri hakiri kare.

Yagize ati “ Ni ngombwa ko abana bajya ku mashuri boroherezwa mu guhabwa amatike yakare bityo bakabasha kugera iyo bagiye mu rwego rwo kubarinda ibibazo birimo ubujura n’abandi babashora mu ngeso mbi mugihe baba bagenda mu masaha ya nijoro.

SSP Ndushabandi asoza yibutsa  abatwara abgenzi ko uretse Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) nta muntu ufite uburenganzira bwo kuzamura ibiciro yitwaje ko abagenzi babaye benshi bityo uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko. Yasabye ababyeyi kohereza abana bambaye umwambaro wishuri ubaranga kugirango batandukanywe n’abagenzi basanzwe banafashwe kubonerwa imodoka zibageza ku mashuri bagiye kwigaho.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga