• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: Umuhinzi yiyujurije ububiko bukonjesha bushobora kubika toni 40

Umwanditsi
January 28, 2019

Serge Ganza, umuhinzi w’imboga n’imbuto mu Murenge wa Gacurabwenge ahazwi nko Mukibuza, nyuma yo kubona ko benshi mu bahinzi nawe arimo bagira ikibazo cy’aho bashobora kubika imboga n’imbuto igihe isoko ritameze neza,  yubatse ububiko bukonjesha ( Cold room) bushobora kubika toni 40 amezi agera muri atandatu. ( Inkuru yavuguruwe)

Aganira n’umunyamakuru w’intyoza.com kuri uyu wa mbere tariki 28 Mutarama 2019, Serge Ganza yavuze ko yatekereje kubaka ububiko bukonjesha ibiribwa ( imboga n’imbuto) nyuma yo kubona ko kenshi abahinzi bagira umusaruro mwinshi ukaba ushobora kwangirika bitewe no kubura aho bawubika cyangwa se bakawubika banga guhendwa mu gihe isoko ritameze neza.

Ku bw’uyu muhinzi, ububiko bukonjesha ngo ni igisubizo kuri we n’abandi bahinzi mu kubika imboga n’imbuto n’ibindi bihingwa byangirika vuba. Ni ububiko bufite ubushobozi bwo kubika igihe kiva ku munsi umwe kugera ku mezi atatu.

Ganza, avuga ko kubaka ububiko bukonjesha nk’ubwo yubatse ndetse n’ibikoresho yakoresheje bidahenze cyane nk’uko ngo kenshi amakuru abahinzi bahabwa aba ari ayo kubaca intege. Avuga ko kutagira amakuru ahagije n’ubumenyi kuri bamwe ngo bituma hari ibyo bibwira ko bidashoboka nyamara byoroshye.

Agira ati” Ububiko nubatse butwaye Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe amakuru ahari ari ay’uko ububiko nk’ubu buri mu bihumbi 25 by’amadolari ya amerika. Gusa biterwa n’imyumvire n’icyo umuntu ashaka kuko wubakishije ubwo buhenze cyane ntacyo bwabika ubu butabasha kubika, kandi mbasha kubushyira ku gipimo cy’ubukonje nshaka.” Akomeza avuga ko uwabishaka uwo ariwe wese yaza agahaha ubumenyi nawe akaba yabwubaka ari umwe cyangwa bishyize hamwe.

Imbuto za Watermelon yahinze ziri hafi kwera.

Mu mirima y’uyu muhinzi wabigize umwuga, uhasanga imbuto zirimo Watermelon-Wotameroni( akenshi zitumizwa mu bihugu by’amahanga), harimo amashu aho ishu rimwe rishobora kwera ripima ibiro 5, hakaba Karoti, Beterave, Puwavuro n’ibindi.

Poivron nazo mu murima zisigaje igihe gito ngo zisarurwe.

Uretse ubu buhinzi bw’imboga n’imbuto no kuba yujuje ububiko bukonjesha, uyu muhinzi yujuje iguriro hafi y’imirima ye ry’imboga n’imbuto, hakaba n’igice cy’aho abahinzi bazajya bafatira amasomo ajyanye n’ubuhinzi bw’umwuga.

Serge ganza, avuga ko ibihe kigeze ngo abacuruzi bareke kunama kubahinzi bitewe no kubafatirana ko umusaruro wabaye mwinshi. Avuga ko ubu, umuhinzi ashobora kubika umusaruro agategereza ko isoko rimera neza aho guhinga ngo asarure agurishe umusaruro we ahenzwe. Avuga kandi ko bidasaba umuso bunini bw’ubutaka ngo umuhinzi yihaze ku mboga n’imburo ndetse asagurire isoko.

Iguriro ry’imboga n’imbuto, hari n’igice cy’isomero n’aho abahinzi bazajya bahugurirwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga