• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Muhanga: Abamotari bibukijwe uruhare bafite mu kurwanya impanuka zo mu muhanda

Umwanditsi
February 3, 2019

Abamotari bibumbiye mu makoperative atandukanye atwara abagenzi kuri moto mu karere ka Muhanga bibukijwe ko bafite inshingano zo gukumira impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga.

Ibi babisabwe kuri uyu wa 01 Gashyantare 2019, mu nama yahuje Polisi n’abamotari bagera kuri 68  Bibumbiye mu makoperative atandukanye  atwara abagenzi mu murenge wa Nyamabuye.

Inspector of Police (IP) Abdoul Hakim Rutalindwa ushizwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Muhanga yagarutse ku makosa ateza impanuka abamotari bakwiye kwirinda.

Yagize ati “Hari bamwe muri bagenzi banyu usanga bagendera ku muvuduko ukabije, abandi bagatwara badafite ibyangombwa, hari n’abo usanga batwara banyoye ibisindisha, abandi bagaparika ahatemewe buri wese akwiye kumva ko kubirwanya ari inshingano ze.’’

IP Rutarindwa, yasabye aba bamotari gukora kinyamwuga bagahesha agaciro umwuga bakora.

Yagize ati “Hari abagira uruhare mu byaha bitandukanye aho usanga batwaye ibiyobyabwenge abandi bagakora batagira koperative babarizwamo, ibi byose bihesha isura mbi umwuga wanyu mu kaba musabwa kubirwanya mutanga amakuru ku baba babikora.’’

Nkundimana Emmanuel uyobora ihuriro ry’amakoperative atwara abagenzi kuri moto mu karere ka Muhanga yasabye aba bamotari kurangwa n’ubunyangamugayo baharanira gukora bafite ibyangombwa ndetse buri wese afite koperative abarizwamo kuko bizafasha mu kurwanya abiyitirira abamotari bagakora amakosa ahesha isura mbi umwuga bakora.

Aba bamotari bashimiye Polisi umwanya ifata ikabahugura uko barusha kunoza umwuga wabo, bizeza ubufatanye mu kurwanya abakora batagira amakoperative ndetse n’abagira uruhare mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga