• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
08/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
08/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
08/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kigali: Abitabiriye inama ya Interpol basabwe guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha

Umwanditsi
February 6, 2019

Kuri uyu wa kabiri tariki 05 Gashyantare 2019, I Kigali hatangijwe inama ya Interpol ishami rya Afurika ku nshuro ya 24, aho izarebera hamwe uko umutekano wa Afurika uhagaze, ibiwuhungabanya ndetse n’uko byakumirwa.

Iyi nama y’iminsi itatu yitabiriwe n’abasaga 300 baturutse mu bihugu 37 by’Afurika ndetse n’ahandi hatandukanye ku Isi aho izibanda ku ngamba zafatwa mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo, iterambwoba ubutagondwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yashimiye ubuyobozi bwa Interpol icyizere bukomeje kugirira u Rwanda mu gutegura no kwakira inama zigirahamwe uko umutekano wa Afurika n’ Isi muri rusange warushaho kuba mwiza.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yibukije abitabiriye iyi nama ko uyu ari umwanya mwiza wo kuganira ku bikorwa bibangamiye umutekano wa Afurika.

Yagize ati “Ibikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga ndetse n’icuruzwa ry’abantu bikwiye guhabwa umwanya uhagije hakaganirwa uko hahuzwa imbaraga mu kubirwanya kuko bikomeje guhungabanya umutekano w’Abanyafurika ndetse n’abatuye Isi muri rusange.”

Dr Ngirente yahamagariye Interpol n’indi miryango mpuzamahanga guhuza imbaraga bakarwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’ibihugu bitandukanye aho yagaragaje ko buri mwaka muri Afurika asaga Miliyari 50 z’amadorari ya Amerika anyerezwa agasohoka uyu mugabane.

Jürgen Stock Umunyamabanga mukuru wa Interpol (Polisi mpuzamahanga) yavuze ko iyi nama izongera ubufatanye mu gufasha Afurika kugera ku mutekano usesuye.

Yavuze ko Afurika ifite ubushake bwo guharanira ko abaturage bayo batekana bityo yizeza uyu mugabane ko ubuyobozi bwa Interpol buzakomeza gushyigikira umurongo mwiza wo kurwanya ibyaha Afurika yiyemeje kugenderamo.

Muri iyi nama kandi umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko uyu ari umwanya mwiza babonye wo kungurana ubumenyi, ibitekerezo n’ubunararibonye bifite intego yo guharanira umutekano urambye hirya no hino muri Afurika ndetse  no hanze yayo.

IGP Munyuza yagaragaje ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gufatanya n’ihuriro rya Polisi mpuzamahanga (Interpol), abagenzacyaha n’izindi nzego zishinzwe umutekano guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubutagondwa n’iterabwoba ndetse n’ibindi byose bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Interpol ni umuryango uhuza Polisi  mpuzamahanga , uyu muryango uhuriwemo n’ ibihugu  194 ukaba warashinzwe mu mwaka 1932, ufite intego yo kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu biwugize ndetse no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Ni ku nshuro ya 24 inama ya Interpol ishami ry’ Afurika ibaye, iheruka ikaba yarabereye mu gihugu cya  Congo Brazaville. Ni inama iba nyuma y’imyaka ibiri aho ihuza abayobozi ba za Polisi z’ibihugu bigize uyu muryango bakarebera hamwe uko banoza imikorere n’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ubutagondwa, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibyaha bimunga ubukungu bw’uyu mugabane.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga