• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
05/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Burera: Hakozwe ubukangurambaga bugamije gukumira ibyaha mu mashuri

Umwanditsi
February 7, 2019

Mu mirenge yose igize akarere ka Burera hakozwe ubukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo inda ziterwa abangavu ndetse n’icyibazo cy’ibiyobyabwenge mu mashuri.

Ni ubukangurambaga bwakozwe kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gashyantare 2019, aho bwabereye mu mirenge 17 igize aka karere, ibiganiro  bigatangwa n’abayobozi ba za Sitasiyo za Polisi zikorera muri iyi mirenge bafatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, abanyeshuri n’abarezi babo bagera ku 6153 nibo bahawe ibi biganiro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko ubu bukangurambaga bwateguwe mu Ntara y’Amajyaruguru kuko ifatwa nk’inzira inyuzwamo ibiyobyabwenge biturutse mu bihugu by’abaturanyi.

Yagize ati “Burera kimwe n’utundi turere tugize iyi ntara hakomeje kugaragara ikibazo cy’ibiyobyabwenge byinganjemo urumogi ndetse n’inzoga zitemewe, ibi byose ababicuruza bakoresha urubyiruko bikaruviramo guta amashuri.”

Yakomeje avuga ko ahakorewe ubu bukangurambaga hose abanyeshuri baganirizwa  ingaruka zo kwishora mu ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge haba kuri bo ubwabo, ku muryango nyarwanda ndetse no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati “Uretse kuba baribukijwe ko byangiza ubuzima bw’ubikoresha banagaragarijwe ko umubare munini w’ abafunzwe bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ari urubyiruko bityo ibyo ubwabyo bikaba byangiza ijo hazaza habo ndetse n’ahigihugu muri rusange.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Habyarimana Jean Baptiste wari witabiriye ubu bukangurambaga kuri GS Kirambo mu murenge wa Rusarabuye yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gufatanya n’ababyeyi kugirango umwana wese wataye ishuri amenyekane.

Yagize ati “Abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu usanga bakoresha urubyiruko rwataye ishuri, hakenewe imbaraga zaburi wese mu kubirwanya kuko iyo umwana yataye ishuri abamushuka bagamije kumushora mu ngeso mbi biraborohera.”

Visi Meya Habyarimana asoza yibutsa uru rubyiruko ko ari imbaraga z’igihugu z’ejo hazaza bityo bakwiye kwirinda ubashuka agamije kubashora mu byaha.

Yasabye abana b’abakobwa kwima amatwi ababashukisha impano zitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi kuko ari byo bivamo zanda ziterwa abangavu bikabaviramo guta amashuri ejo heza habo hakadindira.

Ubukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko ruri mu mashuri kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’inda ziterwa abangavu buzakorerwa mu mashuri yose agize Intara y’Amajyaruguru, aho Polisi ifatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kugaragariza urubyiruko ingaruka ibi byaha bigira ku muryango nyarwanda bityo bagashishikarizwa kubirwanya binyuze mu gutanga amakuru y’aho bigaragaye.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga