• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
08/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
08/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
08/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

Nyamagabe: Babiri bafatanwe kanyanga n’inzoga z’inkorano zitemewe

Umwanditsi
February 8, 2019

Mubikorwa byo kurwanya abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko Tariki 05 Gashyantare 2019, Polisi mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Nkomane ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bafashe uwitwa Kamere Thadde w’imyaka 52 afite kanyanga n’inzoga z’inkorano akorera mu rugo iwe.

Kamere Thadde wakoranaga na Nsanzimana Theoneste mu gukora no gukwirakwiza inzoga z’itemewe yafashwe amaze guteka litiro 40 za Kanyanga ndetse anafite litiro 500 z’inzoga z’inkorano zizwi nka Muriture.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko gufata aba bagabo bombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Abaturage batanze amakuru ko mu rugo rwa Kamere hakorerwa ibiyobyabwenge akabiranguza n’ababicuruza baturutse hirya no hino muri kariya karere”

Akomeza avuga ko mu kuhagera Polisi yasanze afite biriya biyobyabwenge ndetse hanafatirwa ibikoresho akoresha mu gukora ibyo biyobyabwenge.

CIP Karekezi yasabye abaturage gukomeza inzira yo gutangira amakuru ku gihe kuko bifasha mu gukumira ibyaha byagombaga guhungabanya umutekano.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, biza ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ihohotera ndetse n’ amakimbirane yo mu muryango kuko uwabikoresheje ubwonko bwe buba bwayobye  bigatuma adakora igikwiye.’’

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakorwe iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije Igihugu cyose kuko bikomeje kwangiza urubyiruko kandi arirwo ruzubaka u Rwanda rw’ejo hazaza. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego ikaba yarahagurukiye kubirwanya binyuze mu gutanga inyigisho ku babikora, kugorora ababaswe n’ibiyobyabwenge ndetse no guhana ababicuruza.

Kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge bikwiye kuba ibya buri wese hatangwa amakuru yaho bigaragara.

Amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge ateganya ko umuntu wese ufatanwe inzoga z’inkorano zangirizwa muruhame agacibwa amande agenwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mu gihe ufatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi , kanyanga n’ibindi akurikiranwa n’ingingo ya  263 mugitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga