• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Gasabo: Umugore yafatanwe udupfunyika turenga 4000 tw’urumogi mu nzu

Umwanditsi
February 14, 2019

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2019 mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafashe umugore wari ubitse udupfunyika 4 100 tw’urumogi mu nzu ye. Akaba yafatishijwe n’uwari uvuye kumugurira utundi dupfunyika 100. 

Abafashwe ni Simba w’imyaka 41 y’amavuko wafatanwe udupfunyika 100 tw’urumogi ,wahise unerekana aho yatuguze, hafatwa Ingabire Claudine w’imyaka 28 wari ubitse udupfunyika 4100 mu nzu ye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko aba bombi bafashwe k’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage

Yagize ati” Abaturage batanze amakuru kuri Polisi ko Simba avuye kugura urumogi kandi ko nawe ahita arukwirakwiza mu bandi.”

Yakomeje avuga ko Polisi ikimara guhabwa ayo makuru yahise ijya gufata Simba imusangana udupfunyika ijana imubaza aho adukuye abajyana kwa Ingabire Claudine ari nawe waranguzaga abandi bishoye mu bikorwa bibi byo gucuruza urumogi.

Ingabire Claudine utuye mu kagari ka Karuruma, basatse mu nzu ye bamusangana udupfunyika 4100 tw’urumogi ariko ntiyababwira aho arukura.

CIP Umutesi yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi byo gucuruza ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere ry’ubikoresha, umuryango we ndetse n’iry’igihugu rikahazaharira.

Yagize ati” Mu rabizi mwese ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zitari nziza, kuko ubifatanwe afungwa akanacibwa amande, ayo mafaranga yashoye mu icuruzwa ryabyo yagashaste undi mushinga mwiza yayashoramo ubyara inyungu wemewe n’amategeko. Mwibuke kandi ko bigira n’ingaruka mbi ku buzima bw’ababikoresha”.

Yongeyeho ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha birimo, amakimbirane mu miryango, urugomo, ubujura, guhohotera ndeste n’ibindi byose biteza umutekano muke mu baturage.

Yasoje yibusta abacuruza ibiyobyabwenge ko inzego z’umutekano zifatanyije na leta batazigera na rimwe bihanganira na gato ko igihugu kiba indiri y’ibiyobyabwenge. Yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza kuba imboni n’amatwi by’inzego z’umutekano.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) kuri Station ya Polisi ya Gatsata kugira ngo bakurikiranwe ibyaha bakekwaho.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga