• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
08/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
08/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
08/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Amajyaruguru: Abagize DASSO baganirijwe uko barushaho gukora kinyamwuga

Umwanditsi
February 23, 2019

Abagize urwego rwunganira uturere mu kwicungira umutekano (DASSO) bagiranye inama n’ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru basabwa kurushaho kugira imyitwarire ya kinyamwuga, barangwa n’imikoranire myiza n’izindi nzego kugirango amakuru kubishobora guhungabanya umutekano atangirwe igihe.

Ibi byagarutsweho mu nama yabaye kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019, igahuza abagize urwego rwunganira uturere twa Rulindo na Gakenke mu kwicungira umutekano (DASSO) na Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Ntaganira uyobora Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ari kumwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Sam Rumanzi ushinzwe kureberera Dasso kurwego rw’igihugu.

ACP Ntaganira yibukije abagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) ko ubunyamwuga aribwo bwubaka icyizere.

Yagize ati “Ikinyabupfura n’ubunyamwuga ugaragaza mu kazi kawe nibyo abaturage ukorera baheraho bakugirira icyizere bakumvako batekanye kandi ntawushobora kurengana uhari.”

ACP Ntaganira yasabye abagize urwego rwa DASSO kurushaho kurangwa n’imikorere n’imikoranire myiza n’izindi nzego hagamijwe gutahura no gukumira ibyaha bishobora guhungabanya umutekano.

Yagize ati“Iyo abaturage, inzego z’ibanze ndetse n’izumutekano bafitanye ubufatanye gukumira ibyaha bigenda neza kuko amakuru atangirwa ku gihe ibyaha bigakumirwa hakiri kare.”

ACP Ntaganira yasoje yibutsa abagize urwego rwa DASSO ko gucunga umutekano ari akazi gakomeye, bakwiye ku gakorana ubushishozi badahutaza abaturage.

Yagize ati’’ DASSO nirwo rwego rw’umutekano rwegereye umuturage kurusha izindi, nimwe mu menya ahabaye ikibazo mbere y’abandi bose, mugomba kubikemura kinyamwuga, mudahohotera abaturage, ibirenze ubushobozi bwanyu mugakorana n’inzego z’ubuyobozi zibegereye.’’

ACP Sam Rumanzi umuhuzabikorwa wa Dasso kurwego rw’igihugu yashimiye Polisi inama nziza yabahaye asaba abagize uru rwego kuzishyira mu bikorwa bityo ibyaha birimo ibiyobyabwenge, ubujura, ihohoterwa  ndetse n’ibindi bigaragara nk’ibiza ku isonga mu guhungabanya umutekano bikabasha gukumirwa kinyamwuga.

Urwego rushinzwe kunganira uturere mu kwicungira umutekano (DASSO) rwashyizweho  kuwa 10 Gicuransi 2013. Rufite ububasha bwo gufata umuntu wese uri mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, rukamushyikiriza Polisi, kandi rukajya rumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ahashobora kuba hari icyahungabanya umutekano w’abaturage.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga