• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere
23/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
23/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma
23/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB

Muhanga: Abagore bakwiye gushimirwa akazi kadahemberwa bakora

Umwanditsi
March 8, 2019

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore,  umuyobozi wa OXFAM ari mu karere ka Muhanga yavuze ko abagore bakwiye gushimirwa imirimo ifatiye runini umuryango bakora nyamara rimwe na rimwe bakagaragara nk’aho batakoze. 

Alice Anukur. Umuyobozi wa OXFAM mu Rwanda yavuze ko ababazwa n’uko hari abantu badaha agaciro imvune umugore agira buri munsi mu muryango, ahubwo agafatwa nk’udakora aho gushimwa.

Imwe muri iyo mirimo harimo nko kwita ku bana, isuku n’indi mirimo yo mu rugo ifatwa nkaho ari mitoya mu muryango nyamara ariyo shingiro ry’imibereho yawo.

Yagize ati “u Rwanda nicyo gihugu nabonye giha agaciro umugore kurenza ibindi nagezemo. Ariko mbabazwa no kubona hari aho umugore ukora ya mirimo yose yo mu rugo atabishimirwa kandi ariyo imufata umwanya we wose mu rugo”.

Imurikabikorwa ry’ibyo iyi miryango ifashamo abagore bo muri Muhanga.

Asanga abagore ari ishingiro ry’imibereho y’imiryango bakaba bakwiye kubishimirwa.

Ku rundi ruhande,  Sam Kalinda wari uhagarariye umuryango CARE International akaba yasabye abagore kuzuza inshingano zabo mu muryango ariko ntibirengagize no gukora ibindi bikorwa by’iterambere byongera umutungo w’umuryango.

Ati “bagore beza mukomeze mubere imiryango yanyu inkingi y’imibereho myiza, mwibuka gukora ibikorwa by’iterambere bifasha imiryango yanyu gutera imbere. Ni ubutumwa mbahaye buzakomeza kubahesha agaciro “.

Muri sitade ya Muhanga.

Sam yakomeje ashima ko abagore bo mu karere ka muhanga bakomeje kwiyongera mu kuyoboka amabanki no guhanga imirimo ibyara inyungu, akaba ariyo mpamvu nabo bakomeza kongera ibikorwa muri aka karere.

Mukashyaka Thérèse, umugore utuye mu murenge wa Cyeza witabiriye ibyo birori ahamya ko inkunga n’ubujyanama by’iyo mishinga byamufashije kwikura mu bukene no mu makimbirane yo mu muryango ubu akaba afatanya n’abagize urugo rwe kuruteza imbere mu bwumvikane.

Ati “Njye nari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Twari abakene 700 babaruwe mu Murenge, nyuma ntoranywa mu bakennye cyane 30 bavanywe muri 700 ngo bigishwe. Mu myaka 3 maze mu mushinga ubu sinkiri mu bakene ndoroye ndahinga nkanacuruza ndetse mfasha n’abana banjye kwiga kandi nari narabaretse ngo bazirwarize”.

Kimwe na bagenzi be,  Mukashyaka ngo akora igenamigambi rya buri mwaka, akabyandika ku rupapuro kandi abyumvikanyeho n’abagize umuryango we akabimanika aho buri wese abisoma kandi akabigiramo uruhare.

Mwijambo rye, Depite Rwaka Pierre Clavers wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori nawe yashimye uruhare rw’umugore mu muryango aho yahamije ko iyo nyina apfa akiri muto nkuko byagendekeye se umubyara ashobora kuba yari guhura n’ingorane zikomeye.

Yagize ati “nkivuka ngize amezi 8, narwaye imbasa imviramo ubumuga bw’amaguru yombi. Data yahise apfa turerwa na mama. Njye nasaga n’uwagwingiye kuko nari nararwaye ariko mama akora ibishoboka byose arankuza. Iyo mama aba ariwe upfa, data yajyaga gushaka undi mugore nawe akaza akita ku bana be ku buryo njye wari ukeneye kwitabwaho by’umwihariko ahari bitari gukunda”.

Iyi ntumwa ya Rubanda yanavuze ko impamvu u Rwanda rwihuta mwiterambere ntayindi ari ibanga ryo kwinjiza abagore muri gahunda z’iterambere.

Imiryango 40 yahawe ihene zo korora.

Ibyo birori byaranzwe n’ibikorwa bigamije guteza imbere umuryango, aho imiryango 40 yahawe ihene zo korora, hatangizwa na gahunda yo kurwanya imirire ku bana bato bahabwa amata ndetse hanakorwa imurikabikorwa ry’ibikorwa imiryango itandukanye ifasha abagore bo mu karere ka Muhanga mu kwiteza imbere.Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umugore yagiraga iti ” Dufatane urunana twubake umuryango utekanye”.

Ernest kalinganire

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5848 Posts

Politiki

4099 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1006 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga