• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: Umugabo yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi

Umwanditsi
March 20, 2019

Polisi yafashe umugabo witwa Nshimiyimana Eric ufite imyaka 35 y’amavuko wo mu karere ka Kamonyi ubwo yageragezaga guha ruswa y’amafaranga 40,000frw umupolisi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo amurekurire moto ye Tvs RB753T . 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko Nshimiyimana yafashwe ubwo yahaga ruswa ukuriye ishami rya Polisi rishizwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Kamonyi (traffic police) kugira ngo amurekurire moto ye yari yafatiwe mu makosa igafungwa.

Yagize ati:” Iyo moto yafatiwe mu makosa ubwo abapolisi bayihagarikaga bagasanga uwari uyitwaye witwa Nsekanabo Valence nta ruhushya rwo gutwara moto afite, basanga nta ngofero yagenewe kwambara utwara ikinyabiziga cya moto ndetse n’uhetswe afite, yanatendetse umuntu umwe mu gihe moto igenewe gutwara abantu babiri gusa.”

CIP Karekezi avuga ko iyo moto yahise ijyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda, nyuma nibwo Nshimiyimana nyiri moto yaje kureba ukuriye ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka kamonyi kugira ngo amufashe kuyirekura agerageza kumuha ibihumbi mirongo ine (40,000frw) ahita afatwa.

CIP Karekezi yasabye abantu kujya bishyura amande baba baciwe aho gushaka gutanga ruswa kuko bibagiraho ingaruka.

Yagize ati:” Mu gihe umupolisi akwandikiye kubera amakosa uba wakoze, si byiza guca izindi nzira z’ubusamo kugira ngo ubabarirwe ahubwo wihutira kwishyura amande uba waciwe, kuko iyo utanze ruswa bikugiraho ingaruka nyinshi zirimo igifungo, gutakaza amafaranga kandi wakabaye uyakoresha ibindi. Yakanguriye abatwara ibinyabiziga kwirinda gukora amakosa yo mu muhanda kuko ariyo ntandaro yo gutuma bahanwa ndetse bagacibwa amande.”

Nsengiyumva Eric yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho.

CIP Karekezi yasoje yibutsa ko gutanga ruswa ataribyo bikemura ikosa umuntu abayakoze, yongeraho ko ruswa yabaye icyaha kidasaza asaba uwaba afite amakuru ajyanye n’ icyaha cya ruswa ko yahamagara ku murongo wa telefone utishyurwa 997.

Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga