• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Karongi: Abamotari 196 bibukijwe ko bafite uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda

Umwanditsi
April 4, 2019

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri Moto bagera 196 bakorera muri koperative COTAMOK mu karere ka karongi umurenge wa Rubengera bakanguriwe kwirinda impanuka bubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.

Ni ibiganiro bahawe kuri uyu wa 2 Mata 2019 na Assistant Inspector of Police  (AIP) Aimable Rutayisire ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha muri aka karere.

AIP Aimable Rutayisire yibukije aba bamotari ko umuhanda ugira amategeko awugenga bityo akwiye kubahirizwa kugira ngo impanuka zishobore gukumirwa.

Yagize ati “Zirikana ko umuhanda ukoreshwa n’ingeri zitandukanye bityo wubahirize amategeko wirinda umuvuduko ukabije, guhindura icyerecyezo utabanje gushishoza, gutendeka cyangwa gutwara uvugira kuri terefoni n’ibindi byose bitera impanuka.”

AIP Rutayisire yakomeje avuga ko bidakwiye ko impanuka zikomeza gutwara ubuzima bw’abantu  kandi kuzikumira bishoboka.

Yasobanuye ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere, abamotari bashakiwe ahantu ho guparika mu rwego rwo kwirinda guparika ahatemewe hashoboraga guteza impanuka.

Yagize ati “Amwe mu makosa ateza impanuka arimo ayo kurwanira abagenzi no guparika ahatemewe, ibi byose ubuyobozi bwarabikemuye kuko mwashakiwe aho guparika hafite umutekano, twizeye ko hazakoreshwa uko bikwiye impanuka zigakumirwa.”

AIP Rutayisire yasabye aba bamotari kugira uruhare mu kwicungira umutekano batanga amakuru ku bishobora guhungabanya umutekano muri iki gihe igihugu cyacu kitegura Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Hakizimana Alfred ukuriye ihuriro ry’abamotari bakorera mu karere ka Karongi (COTAMOK) yasabye aba bamotari kurangwa n’ubunyamwuga mu byo bakora barwanya uwo ariwe wese ukora ibitemewe n’amategeko kuko ahesha usura mbi umwuga wabo.

Hakizimana yashimiye ubuyobozi bw’akarere na Polisi kuba bwarabatekerejeho bukabashakira aho guparika mu rwego rwo kwirinda impanuka.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga