• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
12/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana
12/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
12/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana

Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko bitoreye umuyobozi

Umwanditsi
March 20, 2016

Depite Mutesi Anita niwe watorewe kuyobora ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda (FFRP), asimbuye kuri uyu mwanya Depite Nyirarukundo Ignatienne.

Gutorwa kwa Depite Mutesi Anita, kwabereye mu nama yari igamije gutora komite nyobozi nshya kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Bugesera, abandi bashyizwe muri komite nshya ni Jeanne Henriette Mukabikino watorewe kuba Umuyobozi w’ihuriro wungirije, Senateri Consolée Uwimana atorerwa kuba umunyamabanga.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora iri huriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Depite Mutesi Anitha yavuze ko mubyo bazibandaho birimo gukora ubuvugizi bibanda mu kubaka ubushobozi bw’abagore mu nzego zose.

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda (FFRP), ngo rimaze gukora byinshi mu guteza imbere uburinganire, aho ngo bigaragara ko abagore batinyutse bakaba bari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi ndetse no mu nzego zifata ibyemezo.

Depite Anitha, avuga ko nk’ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko, bazakomeza kwibanda ku gukorera ubuvugizi abagore kugira ngo bitabire kwihangira imirimo bagamije kwiteza imbere.

Ihame ry’uburinganire hamwe no kubakirwa ubushobozi ku bagore ntabwo ngo byagerwaho bikozwe n’abagore gusa, aha ni naho Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite Donathile Mukabalisa yahereye asaba abagore bari mu Nteko gufatanya n’abagabo.

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Inteko Ishinga Amategeko y’u rwanda, ryashyizweho mu mwaka wa 1996, rifite abanyamuryango 91 b’abagore n’abagabo, abagore ni 62 naho abagabo bakaba29.

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5815 Posts

Politiki

4066 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

995 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga