• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
22/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma
22/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
22/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage

Abantu babiri batandukanye bafashwe bakekwaho gutanga ruswa no kwiyita abapolisi

Umwanditsi
April 13, 2019

Polisi kubufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) yafashe Micomyiza Vedaste w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu kagari ka Karambi Umurenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango ukekwaho gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 50 kugirango harekurwe umuvandimwe we ufungiye kuri Sitasiyo ya Kabagari.

Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko Micomyiza yafatiwe mu cyuho atanga ruswa.

Yagize ati “Micomyiza afite umuvandimwe ufunzwe akekwaho gukubita no gukomeretsa yaje ashaka gutanga ruswa Polisi ifatanyije n’abagenzacyaha bakorera kuri Sitasiyo ya Kabagari bamufatira mucyuho atanga ruswa y’ibihumbi 50000”.

Mu gihe mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara hafatiwe uwitwa Sibomana Benoit w’imyaka 36 wiyitaga umupolisi akambura abaturage.

CIP Marie Gorette Umutesi, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko Sibomana yari amaze kwakira amafaranga y’umuturage ibihumbi 20 amwizeza ubufasha mu kigo cya Polisi gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (The motor vehicle mechanical inspection centre).

Yagize ati “Sibomana yabwiye umuturage ko ari umupolisi ukorera mu kigo cya Polisi kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, amwizeza ko afite ubushobozi bwo kumusuzumishiriza ikinyabiziga agahita amuha n’icyemezo (certificate) niko kumusaba ibihumbi 20 nk’ikiguzi cya serivisi”.

Uyu muturage yagize amakenga niko guhamagara Polisi Sibomana afatirwa mucyuho yakira ayo mafaranga.

CIP Umutesi yibukuje abaturage ko amafaranga atangwa kuri serivizi zo gusuzumisha ibinyabiziga azwi kandi ko yishyurwa kuri Banki adahabwa umuntu runaka.

Yagize ati “Mu gihe hari ugusabye amafaranga akwizeza kugufasha kubona serivisi zo gusuzumisha ibinyabiziga menya ko ari umutekamutwe wihutire gutanga amakuru ubikora wese afatwe”.

Kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga bikorwa n’ikigo cya Polisi kizwi nka “ Controle Techniques’’ ukeneye serivisi wese asabwa kugaragaza ubutumwa bugufi yandikiwe ahabwa umunsi wo gusuzumisha ikinyabiziga, impapuro yishyuriyeho, ibyangobwa biranga ikinyabiziga cye, irangamuntu, ubwishingizi bw’ikinyabiziga ndetse n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku mushoferi utwaye imodoka.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5847 Posts

Politiki

4098 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1005 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga