• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Polisi y’u Rwanda izifatanya n’isi mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Umwanditsi
May 5, 2019

Buri mwaka impanuka zo muhanda zihitana abantu barenga miliyoni imwe ku isi.  Nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (World Health Organization), kivuga ko Impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa 8 mu kwica  abantu benshi ku isi.  Zirusha zimwe mu ndwara z’ibikatu nka SIDA, Igituntu…..

Impamvu nyamukuru y’izo mpanuka ni imyitwarire mibi y’abakoresha umuhanda cyane cyane abayobozi b’ibinyabiziga; nk’uburangare, gutwara basinze cyangwa umuvuduko ukabije. Niyo mpamvu  Kuva tariki 06 Gicurasi 2019 u Rwanda ruzifatanya n’isi mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, gifite insanganyamatsiko igira iti’’Ubuyobozo bwimakaza umutekano wo mu muhanda’’

Nyuma y’icyo cyumweru Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bazahita batangiza ubukangurambaga bwimbitse buzamara ibyumeru 52 mu bikorwa bitandukanye bigamije ubukangurambaga ku kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Gerayo Amahoro”.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzirikana ko umutekano wo mu muhanda ari ingenzi. Kugira ngo hagerwe ku iterambere rirambye zimwe mu ngamba zo guteza imbere umutekano wo mu muhanda harimo igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kwigisha ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda imyitwarire ikwiye.

Aho twavuga nk’abanyamaguru kugendera mu nzira zagenewe abanyamaguru, kugendera k’uruhande rw’ibumoso bw’umuhanda aho urebana n’ibinyabiziga biguturuka imbere,  kwambukira ahabugenewe(Zebra-clossing), kubanza gushishoza mbere yo kwambuka umuhanda, kwirinda kwambuka umuhanda ukoresha telefoni no mu gihe ugendana n’umwana ukamufata akaboko mu rwego rwo kwirinda impanuka, kwambuka umuhanda wihuta ariko utiruka no kudakinira mu muhanda .

Izindi ngamba zafashwe  na Polisi y’u Rwanda mu gukumira impanuka zo mu muhanda harimo Ishyirwaho ry’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ryaje nk’igisubizo mu kugabanya impanuka ziterwa n’ibibazo by’imodoka zishaje. Undi muti w’igihe kirambye Polisi y’u Rwanda yafashe ni ugukora ubukangurambaga buhoraho kandi bwimbitse  butari ubwari busazwe bwamaraga icyumweru cyangwa ukwezi.

Kugira ngo ibi bigerweho hakenewe ubufatanye bwa buri wese, guhera ku bayobozi kugeza ku muturage, kuko  twese umutekano wo mu muhanda uratureba.

Tariki 12 Gucurasi 2019 Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bazasoza  icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda ku rwego rw’isi yose,  ariko mu Rwanda hakomeze bya byumweru 52 nabyo bizaba bigamije ubukanguramba ku mutekano wo mu muhanda.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga