• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Rusizi / Nkungu: Mituweli y’inka ifasha aborozi kuzigama

Umwanditsi
May 12, 2019

Mituweli y’amafaranga ibihumbi 2 ( 2000Frws) ku mwaka kuri buri Nka mu borozi b’Akagari ka Kiziguro, Umurenge wa Nkungu ngo yabaye igisubizo mu kugabanya imihangayiko bagiraga zarwaye, binaba igisubizo kirambye mu kwizigama.

Munyakazi Patrick umworozi w’Inka mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kiziguro ahamya ko Mituweli y’inka yakemuye ibibazo bitari bike aborozi bahuraga nabyo. Ibi ngo birimo gutungurwa n’ukurwara kw’inka umuntu nta faranga afite, kuvuza uhenzwe ayo wagakoresheje ibindi akagenda kuri zo n’ibindi.

Ati “ Gahunda ya Mituweli y’Inka yatugiriye umumaro cyane mu bukungu. Hari indwara zazaga zifata inka ndetse hakaba izitinda kumenyekana zikica inka, wasangaga utunguwe n’uburwayi bukaza nta faranga ufite. Nk’ubu naje guteza inka umuti w’uburondwe, mbere icupa ry’umuti nariguraga amafaranga 2000 ariko hano ntanga gusa igiceri cya 50 bakankorera byose, urumva rero ko hari impinduka kuko mvuza inka bitampenze hanyuma ayo nari kuyitakazaho nkayazigamira ibindi”.

Umujyanama w’ubworozi watowe na bagenzi be agahugurwa, aba ahari iyo inka zagiye kuvuzwa akandika abaje n’Inka bazanye.

Uyu mworozi akomeza avuga ko uretse no kuba ubu bwisungane mu kuvuza inka butuma badahangayika ndetse bakizigama ngo binabafasha gukoresha igihe neza, ngo kuba inka yapfa byaba impanuka nk’izindi atari ukubura ayivuza., Ntabwo kandi ngo yarwara indwara zanduza izindi kuko kuyitaho byoroshye n’imiti ikaba itakibagora.

Nyirahabyarimana Seraphine, nawe yaje guteresha inka umuti wica uburondwe. Avuga ko hari itandukaniro rinini ku muntu uri muri Mituweli y’Inka n’utayifite.

Ati “ Iyi Mituweli yatugiriye umumaro kuko iyo uburwayi bw’ Inka bwazaga uri mubukene bwasozaga ipfuye kubwo kubura ubushobozi ariko ubu byarahindutse. Nta guhangayika kuko igisubizo cyarabonetse ni Mituweli. Nta kugurisha imitugo itakabaye igenda ngo urashaka ayo kwita ku nka. Ibihumbi bibiri mu mwaka bituma wumva utuje ukarwana n’ibindi by’urugo n’ubuzima bw’umuryango. Mbese Mituweli yazamuye agaciro n’ubukungu mu muryango, ibibazo bisigaranye abatarayitabira”’

Iyi gahunda yabaye indashyikirwa muri Afurika

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu Nsengiyumva Vincent de Paul, niwe wazanye igitekerezo cy’iyi Mituweli y’Inka ( Ubu asigaye ayobora Umurenge wa Kamembe).

Mu kiganiro n’intyoza.com avuga ko igitekerezo cyamujemo ubwo yahabwaga kuyobora uyu Murenge muri 2016. Ahageze ngo yasanze hafi 99% by’abaturage boroye, bituma atekereza uburyo byakorwa neza Inka zikagira ubuzima bwiza, abarozi bikabaha umusaruro urenze uwo babonaga. Avuga ko yahereye kuri Mituweli isanzwe y’abaturage n’umumaro wayo bityo akabona ko bihinduwe no mu matungo byatanga umusaruro ndetse bikagabanya imvune z’aborozi igihe Inka yarwaye.

Gitifu de paul, avuga kandi ko iki gikorwa cyaje kuganirwaho ndetse aborozi bose bagiha umugisha banashyiraho uburyo bwabo bwo kugitunganya, aho bashyizeho Koperative ibahuza, bashyiraho Konti Muri SACCO ndetse bemeranywa ku giciro cy’ubwishingizi banashyiraho Komite ikurikirana iby’irangurwa ry’imiti bakoresha, bashyiraho aho bayishyira n’uko Inka zizajya zitabwaho mu gihe bikenewe.

De paul, avuga ko uyu mushinga waje no gupiganwa n’indi mishanga itandukanye ku rwego rwa Afurika maze bakegukana igihembo bahize abandi bahiganwaga nabo. Kubwe, ahamya ko aborozi bose babashije gushyira hamwe byabarinda byinshi ndetse bikazamura ubukungu haba mu kwizigamira ndetse no mu bikomoka ku Nka.

Gitifu Vincent de paul, ahamya ko umusaruro w’ubwisungane mu kuvuza inka utagaragarira mu magambo ahubwo ibikorwa ubwabyo aribyo byivugira. Niba uvuga ko amata yiyongereye kuko Inka zitaweho, zitarwaragurika kandi zifite gukurikiranwa umunsi kuwundi birigaragaza, no kurumbuka kw’Inka kandi nabyo ngo birikora kuko iyo zifite ubuzima bwiza ngo zinatanga mu buryo bufatika ibizikomokaho byose.

Mu gushyiraho iyi Mituweli y’Inka, hashyizweho kandi abajyanama b’ubworozi barahugurwa ku buryo bashobora kuvura indwara z’inka zoroheje ariko kandi bagatanga Raporo kuri Veterineri w’Umurenge. Mu ndwara zivurwa hifashishijwe iyi Mituweli harimo; Inzoka, Ikibagarira, Igifuruto, Amashuyu, Ifumbi, Kubyaza byoroheje ( Igihe hatajemo kubaga)…

Itangizwa ry’iyi Mituweri y’Inka ryabaye mu kwezi kwa gatanu kwa 2017 ariko mu gihe cy’umwaka umwe gusa inka zikamwa zavuye kuri 428 muri 2017 ziba 767 muri 2018, mu gihe umukamo wavuye kuri Litiro 1284 ku munsi ukagera kuri Litiro 2167 z’umukamo ku munsi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga