• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Polisi y’u Rwanda iraburira abacuruza, abakwirakwiza n’abakoresha ibiyobyabwenge

Umwanditsi
May 15, 2019

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2019 Polisi yerekanye abagabo batatu aribo Uwamahirwe Evaliste w’imyaka 30, Manishimwe Protégé w’imyaka 30 na Ndatimana Didas w’imyaka 25, bafatanwe ibiro 20 by’urumogi bari bavanye mu karere ka Rulindo barujyanye mu karere ka Rwamagana.

Ibi bibaye nyuma y’uko kuri iki cyumweru tariki 12 Gicurasi 2019 Polisi nabwo yari yerekanye abandi bagabo 3 yafatanye udupfunyika 8000 tw’urumogi.

Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi,  Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko aba bagabo bafashwe ubwo bari kuri moto berekeza mu karere ka Rwamagana, abaturage bababonye bagira amacyenga bitewe n’uko bagendaga, bihutira kumenyesha inzego z’umutekano zirabafata, zibasangana ibiyobyabwenge.

CIP Umutesi yaboneho kuburira abagifite ingeso mbi yo gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuyireka kuko ingamba zakajijwe mu kubirwanya.

Yagize ati “Umuntu wese ufite umutima wo gucuruza cyangwa gukwirikwiza ibiyobyabwenge ararye ari menge kuko abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bamenye amayeri ababitwara bakoresha ndetse bagahita batanga amakuru kuko basobanukiwe ingaruka zabyo.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge ibinyujije mu bukangurambaga bwa buri munsi mu baturage ndetse no mu bigo by’amashuri.

CIP Umutesi agira inama abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko bigira ingaruka nyinshi kubifatiwemo, ku muryango we ndetse no ku gihugu.

Ashimira abaturage uburyo bagenda bagaragaza umusaruro mu gukumira ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe, abasaba gukomeza uwo murava n’umusanzu mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange .

Ndatimana Didas, umwe mubafashwe usanzwe unakora umwuga w’ubumotari, aragira inama bagenzi be ko mbere yo gutwara umugenzi bajya babanza bakareba ibyo afite kugira ngo bizere ko umuntu batwaye ntabiyobyabwenge afite cyangwa atari umunyabyaha mu bundi buryo.

Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga