• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Polisi: Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana

Umwanditsi
March 23, 2016

Kuri uyu wa  kabiri tariki ya 22 Werurwe, itsinda ry’abapolisi baturutse ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru ryajyanye imodoka ikora nk’ibiro ndetse ikanakira  ibibazo by’abaturage bijyanye n’ihohoterwa izwi nka “Isange  Mobile Clinic” mu murenge wa Musha akarere ka Rwamagana, rikangurira abaturage b’utugari twa Nyabisindu, Kabare na Kagarama ububi n’ingaruka z’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irikorerwa abana ndetse n’ibiyobwenge.

Iyi gahunda yo gusura uyu murenge bayifashe nyuma y’aho bigaragaye ko muri uyu murenge hari abantu bishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nabyo bigatuma bishora mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana naryo rigaragara muri uyu murenge.

Isange

Umuyobozi wungirije mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo, yasobanuriye abaturage b’umurenge wa Musha ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’ihohoterwa ikaba itazihanganira urikora n’ikiritera icyo aricyo cyose.

yagize ati:”u Rwanda rurihuta mu iterambere, ariko iryo terambere ntiryagerwaho hari abahohotera abandi, n’abanywa ibiyobyabwenge, buri wese arasabwa kurwanya ibi byose kuko ari umwanzi w’iterambere n’umutekano”.

ACP Muligo, yabwiye abari aho ko kizira gukubita no gufata ku ngufu uwo ariwe wese, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, guhishira umunyacyaha, abasobanurira ingamba na gahunda zashyizweho na Leta ngo abaturage bagire ubuzima bwiza zirimo kwigira amashuri 12 y’ibanze k’ubuntu, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, gira Inka n’izindi.

Yasoje avuga ko muri uyu murenge hagaragaramo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, ababinyoye bakishora mu gusambanya abana nabo bagasama inda zitateguwe bakiri bato.

Cyimpaye Solange, umwe mu baturage b’uyu murenge wagejeje ikibazo cye muri Isange  Mobile Clinic, yashimye Polisi aho yagize ati:” ndashimira iyi serivisi nziza Polisi yaduhaye, mbere nari mfite ibibazo kubera kwitinya singane inzego zibishinzwe, ariko ubu ikibazo cyanjye nagitanze kandi nizeye ko kizakemuka”.

Nyuma y’ibi biganiro, haburanishijwe mu ruhame abantu bagera ku 8 bakomoka muri uyu murenge wa Musha bafatiwe mu byo kwenga no gucuruza ibiyobyabwenge.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga