• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

“Gerayo Amahoro” yakomereje mu batwara abagenzi mu modoka ntoya

Umwanditsi
May 23, 2019

Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019 Polisi n’abafatanyabikorwa bayo babukomereje mu bashoferi batwara imodoka ntoya(taxi voitures) n’abatwara ba mukerarugendo, hirya no hino mu gihugu. Baganirijwe ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano wo mu muhanda.

Ubukangurambaga mu mujyi wa Kigali, bwabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera ahazwi nko kuri Petit Stade, mu karere ka Nyarugenge kuri Stade Regional  Nyamirambo, mu karere ka Kicukiro bubera mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro(IPRC-Kicukiro) riherereye mu murenge wa Niboyi. Abashoferi bibukijwe ingaruka ziterwa no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji wari kuri Petit Stade Remera, yabwiye abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu modoka ntoya barenga 250 ko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro buri wese akwiye kubugira ubwe.

Yagize ati “Turabasaba gukosora amakosa mukunda gukora yo guca ku bindi binyabiziga, kwihuta cyane, kuvugira kuri telefoni n’ibindi, kuko aribyo bizabafasha kugera aho mugiye amahoro.”

Yavuze ko usibye kuba batwara abagenzi ari na ba ambasaderi b’igihugu kuko batwara umubare munini w’abanyamahanga. Yabagaragarije ko igihe cyose batwaye imodoka neza bakirinda impanuka baba batanze umusanzu mu kubaka igihugu.

Ati “ Muharanire guhesha isura nziza igihugu cyacu, kuko abanyamahanga mutwara bazamenya ko u Rwanda ari rwiza bihereye kuri mwe murubatembereza. Mujye mwirinda rero ayo makosa yose kugira ngo mubageze aho bagiye amahoro.”

CP Mujiji yavuze ko mu Rwanda byibuze buri munsi hapfa umuntu azize impanuka ku mwaka bakaba 300. Ntibazira izindi mpanuka ahubwo bicwa n’imyitwarire mibi y’abakoresha umuhanda,(abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru). Asaba ko buri muntu iki kibazo kimureba, ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” ntibuharirwe urwego rumwe cg urundi. Baba abatwara ibinyabiziga n’abagenzi bakabigira ibyabo.

Yashimiye abashoferi k’uruhare rwabo mu gutuma abanyabyaha bafatwa. Abasaba gukomeza kubaka igihugu.

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Assistant Comissioner of Police (ACP) Ferry Rutagerura Bahizi yabwiye abakora umwuga wo gutwara abantu mu modoka ntoya bo mu karere ka Kicukiro ko ari imboni z’igihugu kuko baganwa n’abantu benshi, bityo ko basabwa kubageza iyo bajya amahoro.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi aganira n’abashoferi barenga 100 bari kuri Stade Regionale Nyamirambo, yababwiye ko kugira ngo bagere iyo bagiye amahoro bagomba kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko hari bamwe bibeshya ko bitera ingufu zirwanya umunaniro ku rugendo, ababwira ko nabyo biza ku isonga mu biteza impanuka.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara imodoka ntoya mu karere ka Gasabo, Kabanda Jean Claude yasabye bagenzi be kutarebera ikibazo k’impanuka zo mu muhanda. Avuga ko bose bashimishijwe n’ubukangurambaga bwa Polisi buzwi nka “Gerayo Amahoro” kandi ko bugiye guhindura byinshi mu mikorere yabo yaburi munsi.

Uhagarariye sosiyete itwara ikanayobora ba mukererugendo, Kwizera Patrick yavuze ko bo bafite inshingano ikomeye yo gutwara abanyamahanga baza gusura u Rwanda.

Yagize ati “ By’umwihariko twe dutwara ba mukerarugendo turasabwa kubahiriza amategeko kuko ikosa ryose dukoze ryitirirwa u Rwanda n’abanyarwanda. Niyo mpamvu dukora ibishoboka byose kugira ngo abo dutwaye tubagezeyo Amahoro.”

Yanenze bamwe mu bashoferi bagenzi be usanga bakora amakosa yo mu muhanda bigatuma ba mukerarugendo bibaza aho bakuye impushya zo gutwara ibinyabiziga, ibintu bihesha isura mbi Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange. Abasaba kwikosora.

Abashoferi biyemeje guhindura imyumvire ishobora guteza impanuka nko kwica amategeko y’umuhanda, gutwara basinze, gutwara bananiwe n’ibindi.

Ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” kandi bwabereye no mu Ntara zose zigize igihugu. Amajyepfo bwabereye mu karere ka Huye n’aka Nyanza, Amajyaruguru bwabereye mu mujyi wa Musanze, naho mu Ntara y’Iburengerazuba bubera mu karere ka Rusizi na Rubavu, iy’Iburasirazuba bubera mu karere ka Rwamagana.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga