• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Ituri: Aborozi bashinja abarwanyi ba FRPI kubatwara inka ibihumbi 22 mu myaka 9

Umwanditsi
June 2, 2019

Aborozi b’Inka bo mu majyepfo y’agace ka Irumu ho mu ntara ya Ituri barashinja abarwanyi b’umutwe wa FRPI( Force de Resistance Patriotique d’Ituri), kubiba ( pillé) inka zabo 22,000 mu gihe cy’imyaka icyenda ishize.

Ibi, aborozi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019 mu nama yateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta ( ONG ACIAR), mu rwego rw’umushinga wayo wiswe Pamoja kwa Amani ( Twese duharanire amahoro-Tous pour la Paix).

Intego nyamukuru y’iyi nama kwari ukuganira n’abarebwa n’ibibazo by’ubujura bw’amatungo( inka) muri aka gace, ndetse no kwigira hamwe impamvu zabwo n’ingaruka bugira ku mahoro.

Abayobozi batandukanye barimo umudepite Pascal Kakoraki wo muri iyi ntara ndetse n’uwungirije Guverineri wa Ituri, Martin Chalo Dudu nkuko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibivuga, bagaragaje ko babona kugira ngo umutekano n’amahoro muri iyi ntara biboneke ndetse ubukungu buhari bubyazwe umusaruro ari uko abarwanyi ba FRPI bashyira intwaro hasi, ndetse bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Depite Pascal avuga kandi ko yizeye ko igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kw’abarwanyi b’uyu mutwe kigomba kwihutishwa. Asaba ko kandi Leta ikwiye kwita ku busabe bw’abo muri uyu mutwe basaba kudakurikiranwaho ibyo bakoze bawurimo ndetse no guha agaciro amapeti yabo mu gihe baba bashyize intwaro hasi.

Mu gihe iyi nama yari iteranye, MONUSCO niyo yitaye ku mutekano w’aho yaberaga ndetse inatanga ubushobozi mu itegurwa ry’iyi nama.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga