• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
10/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
10/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
10/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gishari: Abarenga 1300 basoje amasomo abinjiza muri Polisi y’u Rwanda

Umwanditsi
June 4, 2019

Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Kamena 2019 mu ishuri rya Polisi rya Gishari habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya 15 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1342. Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye.

Uyu muhango wahujwe no gutaha k’umugaragaro inyubako zigizwe n’amacumbi n’ibyumba by’amashuri bizajya bikoreshwa n’abahugurirwa muri iki kigo.

Minisitiri w’ubutabera yari aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Dan Munyuza, umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, umushinjacyaha mukuru, umuyobozi w’urwego rw’amagereza, umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) n’abandi.

Mu mezi 10 aba bapolisi bamaze bahugurwa, bahawe inyigisho zitandukanye zigizwe  n’imirimo ya Polisi y’U Rwanda; gukoresha intwaro; kubungabunga umutekano mu gihugu no mu mahanga; ibikorwa bya polisi; ikoranabuhanga mu iperereza; amategeko; ubufatanye bwa polisi n’abaturage; ubutabazi bw’ibanze; imyitozo ngororamubiri; ibiganiro ndetse n’andi masomo atandukanye y’ingirakamaro mu mirimo ya polisi y’igihugu.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari, Commissionner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yavuze ko amasomo aba bapolisi bahawe azabafasha gushyira mu bikorwa inshingano z’umupolisi w’umunyamwuga.

Ati: “Aba banyeshuri bagaragaje umurava n’ubushake mu gihe cyose aya mahugurwa amaze. Ndabashimira kandi nshimira abarimu bakoze umurimo ukomeye wo kwigisha aba banyeshuri babaha ubumenyi buzabafasha gutunganya inshingano zabo nk’abapolisi.“

Yahaye impamba abasoje aya masomo y’abapolisi bato, agira ati “Banyeshuri musoje amahugurwa uyu munsi, amasomo mwize ntazabe imfabusa. Ndabasaba kuzashyira mu bikorwa ubumenyi mwahawe, mwirinda icyabatesha agaciro muharanira guteza imbere igihugu cyacu cyabagiriye icyizere kikabatoranya mu bandi banyarwanda, mukaba mugiye gushingwa umurimo utoroshye wo gucunga umutekano w’abaturarwanda n‘ibyabo.“

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yasabye aba bapolisi bashya kuzirikana inshingano zabo zo kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, bakumira ibikorwa byose byabangamira uwo mutekano.

Yagize ati  “Muri uru rugamba rwo gukumira icyahungabanya umutekano, umupolisi wese agomba kumva ko iyi nshingano imureba, akanamenya ko ishyirwa mu bikorwa ryayo risaba imikoranire inoze ihoraho hagati ya Polisi n’abaturage ndetse n’inzego zitandukanye.”

Yibukije ko ubufatanye n’inzego zitandukanye mu gucunga umutekana bwagize uruhare mu kugabanura umubare w’ibyaha, agasaba ko guhuza imbaraga zirwanya ikibi bigomba gukomeza.

Ati “Umutekano mu gihugu wifashe neza kandi n’ibyaha biragenda bigabanuka k’uburyo bugaragara. Ibi niko bigomba gukomeza twese tukiyumvamo ko ntacyahungabanya umutekano tureba, maze tugakomeza gutura dutekanye.”

Minisitiri Busingye yasabye abapolisi b’u Rwanda kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko, bashyigikira gahunda za Leta buri wese aho akorera, kugira ngo n’abaturage babigireho umuco mwiza wo gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya.

Yavuze ko ubuyobozi bw’igihugu butazahwema gufasha abapolisi b’u Rwanda mu kubaka ubushobozi bubagezaho ibikoresho byiza n’aho bafatira amasomo hagezweho. Urugero, yagaragaje ko inyubako yatashywe ku mugaragaro izafasha abapolisi gukomeza kongera ubumenyi bahabwa kuko ifite ibikoresho bigezweho kandi bakiga bisanzuye.

 

Iyi nyubako yuzuye itwaye amafaranga miliyaridi 2 z’amanyarwanda. Ifite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri 360 bitabira amasomo y’ibanze ahabwa aba-Ofisiye bato, amacumbi 2000 y’abanyeshuri bitabira amasomo y’abapolisi bato (Amakurutu), ibyumba byo kwigiramo abanyeshuri 1344 , amacumbi y’abarimu 250 ndetse n’aho aba Ofisiye bakuru baba.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga