• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Abashakashatsi bashimye Polisi y’u Rwanda imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Umwanditsi
March 25, 2016

Mu ruzinduko Abashakashatsi bagize, basuye Polisi y’u Rwanda bishimira uko imikoranire yayo n’abaturage ihagaze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

​Abashakashatsi 18 bavuye mu bihugu bitandukanye bari mu Rwanda, aho basura ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubutabera.

kuri uyu wa kane tariki ya 24 Werurwe, basuye Polisi y’u Rwanda birebera imikoranire y’ayo n’abaturage nyuma y’uko u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakiriwe na Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Tony Kuramba wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

CP Tony Kuramba, yashimiye Abashakashatsi ko mu bigo bafite gusura bahisemo na Polisi y’u Rwanda, yabasobanuriye urugendo rwa Polisi y’u Rwanda mu guhuza no gukorana n’abanyarwanda nyuma  ya Jenoside.

CP Tony yagize ati:”Mu mwaka wa 2002 Polisi y’u Rwanda itangira, twatangiranye ibibazo bitandukanye cyane cyane ibishingiye kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko twabashije kugenda dukorana neza n’abaturage, kugeza ubwo tubaye Polisi y’umwuga ikora neza, yizewe n’abaturage ndetse n’amahanga ubu.”

Abagize itsinda ry'Abashakashatsi hamwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi y'u Rwanda.
Abagize itsinda ry’Abashakashatsi hamwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda.

Urugendo rw’aba bashakashatsi bakaba barufashwamo na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho bibanda ku kwiga ku kubaka no kubumbatira amahoro mu gihugu kivuye mu ntambara n’ibibazo biboneka mu kubaka umuryango nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu biganiro bahawe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Inspector of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yabasobanuriye ibibazo u Rwanda rwari rufite muri rusange na Polisi by’umwihariko nyuma ya Jenoside, uko byagiye bikemurwa n’ibimaze kugerwaho ubu.

ACP Twahirwa yagize ati:”Kugirango habeho gukumira no kurwanya ibyaha mu buryo burambye, hagomba kubaho imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage ndetse n’itangazamakuru, ibi bigatuma habaho umutekano urambye, demokarasi, amajyambere, ubutabera, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugirango ibi bigerweho, bikaba bisaba amahugurwa kuri izo nzego zose, kugirango zihanahane amakuru kandi zumve kimwe ikibazo cy’umutekano.”

Nyuma y’ibi biganiro, uyoboye iri tsinda Dr. Muleefu waturutse muri Kaminuza y’u Rwanda yashimiye Polisi y’u Rwanda uko yahaye aba bashakashatsi ubumenyi ku mibanire y’abaturage nyuma ya Jenoside, anishimira ubutwererane burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda.

 

intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga