• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Itangazamakuru rirasabwa kwibutsa abanyarwanda ko gukuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko

Umwanditsi
June 13, 2019

Abanyamakuru barasabwa gukora inkuru zisobanurira zikanigisha abaturage ibirebana no gukuramo inda, aho bamwe bibwira ko bitakiri icyaha gihanirwa n’amategeko.

Barabisabwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, aho isanga hari abafashe nabi, ingingo zimwe na zimwe ziri mw’iteka rya Minisitiri w’Ubuzima, rishyiraho zimwe mu mpamvu zigena igihe umugore ashobora gukuramo inda ku bushake.

Mulisa Tom, Umuyobozi w’umuryango GLIDH, uharanira uburenganzira bwa Muntu, avuga ko hari abafashe amacuri ibiherutse gutangazwa mu iteka rya minisitiri w’ubuzima, No 002/MOH/20 ryo kuwa 08/04/2019, rishyiraho impamvu, uburyo n’igihe umugore yemererwa gukuramo inda ku bushake, hamwe n’amabwiriza ajyana nabyo.

Agira ati « hari abaturage bagiye babyumva ku maradiyo no mu bindi binyamakuru, bakibwira ko gukuramo inda bitakiri icyaha gihanwa n’amategeko. Abo nibo dusaba itangazamakuru guhugura kugira ngo hatagira abagwa mu ruzi barwita ikiziba ».

Iteka rya minisitiri w’ubuzima twavuze haruguru, rigena igihe, impamvu, uburyo n’ibindi, bishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa yemererwa gukuramo inda ku bushake.

Ibyo ni; igihe ushaka gukuramo inda ari umwana wahohotewe, igihe uwatewe inda yafashwe ku ngufu, igihe habayeho kubana ku ngufu, igihe utwite yatewe inda n’umugabo bafitanye isano ya hafi iteganywa n’amategeko n’igihe gukomeza gutwita byavutsa ubuzima umubyeyi cyangwa umwana atwite.

Avuga ko ibi bifite amategeko, amateka n’amabwiriza abigenga, ku buryo bidashobora gukorwa mu buryo bwibeshyweho, cyangwa bubangamiye ikiremwa muntu.

Guharanira ko iri teka ryajyaho, iyo miryango yabitewe n’uko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 mu rwanda bwagaragaje ko ku munsi umwe, abagore 10 bapfaga bagerageza gukuramo inda rwihishwa, abenshi bakaba barabaga bazitewe mu buryo bwavuzwe. Ndetse Leta igatanga amafaranga menshi yo kwita kuri abo bagore.

Imiryango yaharaniye ko iryo teka rya minisitiri w’ubuzima ryemezwa, ikaba isanga itangazamakuru rifite ubushobozi bwo kwibutsa abanyarwanda ko ritakuyeho amategeko mpanabyaha y’u Rwanda ndetse n’itegeko nshinga ry’igihugu, yose atemera na gato ko umugore akuramo inda.  Rikanabibutsa ko ibihano bikakaye bihabwa uwabikoze cyangwa uwabigerageje n’uwabimufashijemo uwo ariwe wese.

Uretse uwakuyemo inda atabyemerewe uhanwa, uzaramuka yitwaje impamvu zavuzwe haruguru zemewe mw’iteka rya minisitiri, agakuramo inda nyuma bikagaragara ko yabeshye, nawe azahanwa hakurikijwe amategeko ahana icyo cyaha, harimo igifungo cya burundu cyangwa kigera ku myaka 25.

Mulisa Tom avuga ko bafatanyije n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, basaba ko abantu batakwitiranya iryo teka ryashyiriweho kurengera abatwite ku buryo bwavuzwe no kwemererwa gukuramo inda nk’ihame.

Ernest Kalinganire

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga