• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Busasamana/Rubavu: Abaturage barasaba ko guhindurirwa icyiciro byakoroshywa

Umwanditsi
June 15, 2019

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Rubavu, bifuza ko muri gahunda y’ibyiciro bishya by’ubudehe biriho bivugururwa, hazanitabwaho uburyo bwo korohereza uwifuza guhindura icyiciro ku mpamvu zumvikana.

Ibi byavugiwe mu kiganiro gihuza abaturage n’abayobozi cyateguwe na Pax press mu murenge wa Busasamana, hibandwa ku byaganiriwe n’ibyo abaturage bifuza ko byahinduka mu byiciro by’ubudehe bishya.

Abaturage b’uyu murenge, basanga ibyiciro byakomeza kuba bine nk’uko byari bisanzwe, ariko bikagira amazina aho kuba imibare gusa. Bakaba ku bwabo abari mu cyiciro cya mbere bakwitwa “Ndengera“, abo mu cyiciro cya kabiri bakitwa “Nyunganira”, abo mu cyiciro cya gatatu bakitwa “Terintambwe” mu gihe ab’icya kane bakwitwa “Icyerekezo”.

Cyakora kimwe mu byo banenga cyagaragaye mu migendekere y’ibyiciro by’ubudehe bishize, ni uko byarushyaga umuturage kuba yahindura icyiciro mu gihe bamushyize mu cyo adakwiye cyangwa se mu gihe uwari usanzwe mu cyiciro cyisumbuye agize ibyago byatuma ajya mu cyiciro cyo hasi.

Umukecuru witwa Valentine Munganyinka wo mu mudugudu wa Cyimbo, mu kagari ka Nyacyonga, avuga ko hari igihe habaga ubugambanyi bw’abatanga amakuru, ugasanga hari uwo bashyize mu cyiciro cya gatatu kandi yakabaye mu cyiciro cya mbere cyangwa cya kabiri.

Avuga ko uwagiraga ikibazo nk’iki mu gihe cyashize ngo byamugoraga kuba yajurira asaba guhabwa icyiciro akwiye. Ati “Kugira ngo uzajurire bagusubize mu cya mbere usanga ari intambara. Nyamara ari ushaka kuva mu cya kabiri ajya mu cya gatatu barara bamushyizemo”.

Ibi abihurizaho na Harerimana Leon uvuga ko we nubwo yishimiye icyiro arimo, ariko hari abaturage barenganijwe kubera kutamenya icyari kigamijwe, bigatuma abaturage birarira bityo bagashyirwa aho badakwiye.

Harerimana ati « Usanga umuntu wo mu mujyi ufite itaje (étage) asangiye icyiciro cya gatatu n’umuntu weza toni ebyiri muri Busasamana. Abantu barirariraga babeshya batazi icyo bizamara, baza gukanguka kubikosoza bitakibakundiye”.

Bamwe mu baturage kandi bavuga ko hari nubwo umuntu yajuriraga nyamara ubujurire ugasanga bwarateshejwe agaciro.

Bishimangirwa na Icyimanimpaye Liberata uvuga ko umubyeyi we wari mu cyiciro cya gatatu yaje kugira ubumuga agacibwa akaguru, n’ubukungu bugasubira hasi nyamara yajya gusaba ko yashyirwa mu cyiciro cyo hasi ngo afashwe bikananirana. Liberata ati “Byibura umuntu wamugaye agacibwa ukuguru, nibura nibamushyire mu cyiciro cya kabiri”.

Cyakora ibi si ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, abyemera. Avuga ko nubwo atakoreraga muri uwo murenge mu gihe cyo gutanga amakuru ku byiciro by’ubudehe, ko haba aho yakoreraga n’ahandi hose amabwiriza yari amwe ko gushyira umuturage mu cyiciro cy’ubudehe bigomba gukorwa n’inteko y’abaturage.

Mvano ati “Bimaze guhuzwa, byongeye kugarukira abaturage kugira ngo barebe niba bari mu cyiciro bakwiye. Uwasangaga atari mu cyiciro cye yagiraga umwanya wo kubijuririra, bikagaruka mu nteko y’abaturage”.

Gitifu Mvano.

Gitifu Mvano avuga ko ku muntu wagize impamvu ituma yasubira mu cyiciro cyo hasi atagombye gutegereza imyaka itatu yose, ati “Hagize ugira ibyago nk’uriya mukecuru wavuzwe wamugaye, ntiyakabaye ategereza igihe bazongera kuvugurura ibyiciro ahubwo yajya mu nteko y’abaturage yamushyize mu cyiciro mbere, agatanga amakuru ko yahuye n’ikibazo, bikazamuka ku kagari n’umurenge maze natwe tukabyohereza ku Karere umuturage akajya aho akwiye».

Umurenge wa Busasamana ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, ugizwe n’utugari 7, n’imidugudu 39. Ni umurenge utuwe n’abaturage ibihumbi mirongo itatu na magana abiri na mirongo icyenda na barindwi (30,297).

Gérard M. Manzi 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga