• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Abaturage b’Umurenge wa Rukoma bashyikirije ingishywa intore ziri ku rugerero

Umwanditsi
June 16, 2019

Ingishywa igizwe n’ibiribwa birimo ibishyimbo ibiro 1200, Ibitoki bifite ibiro 350 nibyo byakusanijwe n’Abaturage b’Umurenge wa Rukoma kuri uyu wa 15 Kamena 2019 bishyikirizwa intore ziri ku rugerero ruciye ingando mu murenge wa Kayenzi.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma aganira n’izi ntore hamwe n’abatoza bazo, yababwiye ko iyi Ngishywa ije yiyongera ku nkunga y’amafaranga asaga Miliyoni imwe y’u Rwanda yakusanijwe n’abaturage b’umurenge ayobora mbere y’itangira ry’Urugerero. Ko kandi ari igikorwa cy’umutima ukunze w’Abanyarukoma bazirikana abana babo bari ku rugerero n’abanyarwanda muri rusange baharanira ishema ryo kubaka igihugu.

Gitifu Nkurunziza aganira n’intore ziri ku rugerero ruciye ingando.

Yagize kandi ati” Twazanye iyi Ngishywa igizwe n’ibishyimbo n’ibitoki kugira ngo twunganire ibindi bikoreshwa aha ngaha, bitunga urubyiruko rwacu ruri aha kugira ngo babone ibibatunga bakomeze bakore imirimo hano ku rugerero”.

Akomeza ati ” Amafaranga twatanze nk’abanyarukoma, twaricaye dusanga adahagije gutunga abana bacu bari aha n’abandi baturutse hirya no hino mu karere, turebye ibyo twejeje dusanga dukwiye kunganira amafaranga twatanze ndetse n’ingengo y’imari y’Akarere igenerwa urugerero. Abana bacu bari hano ni 37 baturuka mu Midugudu igize umurenge wa Rukoma, ni basoza urugerero bazaza badufashe gukomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza mu baturage, duhangana no kubaka no gukomeza itorero ry’umudugudu no gufatanya gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage nk’uko na hano aribyo babanjeho”.

Karegeya Jean Bosco, umuturage wa Rukoma akaba n’umwe mubajyanye n’abandi bashyikirije ingishywa izi Ntore yabwiye intyoza.com imvano y’igitekerezo. Ati ” Aba bana baje ku rugerero ni abacu, kandi ubumenyi bahakura buzadufasha muri byinshi. Hamwe n’ubuyobozi bwiza rero abaturage b’abanyarukoma twarabyishimiye kugira uruhare mu kubaho neza kw’abana bacu bari hano. Ahubwo ni hanongerwaho indi minsi twiteguye gukora ibirenze kuko turagirira abana bacu arizo mbaraga zacu”.

 

Akomeza ashima ko itorero rifasha mu guhindura uru rubyiruko, rikabatoza imico mbonera ijyanye n’umuco nyarwanda ukwiye kuranga buri wese ufite ishyaka ryo kubaka igihugu.

Mugirasoni Chantal yakira akanashimira abanyarukoma imbere y’Intore ziri ku rugerero ruciye ingando.

Mugirasoni Chantal, umukozi w’Akarere ushinzwe gukurikirana no guhuza ibikorwa by’itorero yishimiye igikorwa cy’abaturage b’umurenge wa Rukoma ariko kandi anavuga ko akarusho kabo ari uko bamwe muri bo banageze aho abana bari bakabasura, bakanasura kandi bimwe mu bikorwa bamaze gukorera abaturage.

Ati ” Byadushimishije, ni umuco mwiza wo kuba baratekereje kuzana ingishywa yo kunganira ibyo ubuyobozi bw’Akarere bwateganije. Iki gikorwa cyo gutekereza no kugira uruhare kw’abaturage mu kubaka urugerero cyagizwemo uruhare n’imirenge yose kandi ibyo basezeranye bagiye babikora, ariko itandukaniro kuri uyu murenge wa Rukoma ni uko bo babizanye bakabidushyikiriza bakifuza kureba no kuganira n’abana ku girango barebe uko bitwaye n’uko bameze kuri uru rugerero”.

Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu yashimiye Perezida Paul Kagame wagaruye itorero mu Rwanda, aho ryagaruye mu banyarwanda kongera kwibuka umuco w’ubutore, bagatozwa indangagaciro na kirazira, bakigishwa gukunda no gukorera igihugu batiganda n’ibindi. Ariko kandi asobanurira abatazi ingishywa uko bakwiye kuyitandukanya n’ingemu cyangwa impamba.

Intore zishimira kwakira ingishywa zagenewe n’Abanyarukoma.

Yagize ati ” Urugerero ntabwo ruje ubu ng’ubu, wenda nashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wagaruye itorero. Urugerero na cyera rwahozeho abantu bakajya ku rugerero bitewe n’ikibazo kibangamiye igihugu, bakajya kuhaca ingando kugira ngo bahangane na cya kibazo. Ingishywa ni ibyo abantu bateranye bahuza bashyira hamwe bakabishyira ba bantu batabariye igihugu( bari ku rugerero). Bitandukanye rero n’ingemu kuko yo ni iy’abarwayi cyangwa infungwa n’abandi. Twazanye ibyo gufasha kugira ngo urugerero rwacu, abana bacu babashe kubaho neza”.

 

Akomeza avuga ko ibyo izi ntore zirimo gukora nabyo ari nko gutabarira igihugu kuko ibikorwa bakora bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo.

Intore zeretse Abanyarukoma ibyishimo zitewe n’uruzinduko rwabo ku rugerero.

Urugerero ruciye ingando rwatangiye tariki 12 Gicurasi 2019, rukaba ruteganijwe kumara iminsi 40 bibaye nta gihindutse. Mu mihigo y’izi ntore zari zarahize imyinshi zimaze kuyesa ndetse zinakuba hafi kabiri.

Muri iyo mihigo yahizwe n’intore 317 zihagarariye imidugudu yose igize Kamonyi harimo inzu zo gutuza imiryango ine ( two in one), yaruzuye barimo gukora ibikorwa byanyuma. Hari uturima tw’Igikoni 50 ariko bubatse 61 , hari guhanga umuhanda wa Kilometero 5 ariko bararengeje, imirwanyasuri, udutanda tw’amasahani, ubukangurambaga n’ibindi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga