• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Rwamagana: Polisi yagaruje amafaranga yari yibwe umucuruzi wa kompanyi ya MTN

Umwanditsi
June 21, 2019

Umusore witwa Nsabimana Silas w’imyaka 27 yafashwe na Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari kuri uyu wa 19 Kamena 2019, ubwo yari amaze kwiba umukozi wa MTN Uwimana Gaudance w’imyaka 22 ibihumbi 135,000Frw akoresheje telefone.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana yavuze ko uyu musore ukomoka mu mujyi wa Kigali akarere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara yagiye ku mucuruzi wa kompanyi ya MTN (MTN Agent) ucuruza mitiyu akamusaba ko yamubikira amafaranga ari nabwo yahitaga amwiba.

Ati “Ahagana saa 19h00 z’umugoroba nibwo Nsabimana yaje abwira uyu mukobwa ucuruza Mitiyu ko amubikira amafaranga nawe ahita amuha telefone ngo ashyiremo nimero kugira ngo abone uko amubikira, akimara kwakira telefone yahise yiyoherereza amafaranga 135,000frw byari biri kuri iyo telefoni y’umucuruzi.”

Akomeza avuga ko uyu mukiriya yahise abwira umucuruzi ko atakibikije ngo abonye ubutumwa bumubwira ko akenewe byihutirwa aza kubikora agarutse maze Uwimana agira amakenga y’impamvu uyu musore atabikije kandi yari yahawe telefoni ngo ashyiremo nimero akayimarana akanya, arebye amafaranga yari afite kuri telefone asanga bayatwaye.

Uwimana Gaudance akibona ko amafaranga ye yibwe yahise ahamagara ku cyicaro gikuru cya MTN bamubwira ko ayo mafaranga yagiye k’uwitwa Nsabimana Silas niko guhita yitabaza Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Gishari kugira ngo imufashe.

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko uyu mucuruzi akibagezaho ikibazo ahuye nacyo Polisi yahise ishakisha uyu musore iramufata.

Yagize ati “Nyuma yuko uyu mucuruzi amenye aho amafaranga ye yagiye yitabaje Polisi maze ikurikirana uwakoze icyaha iramufata, amafaranga asubizwa nyirayo, uwibye ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo akurikiranwe ku cyaha acyekwaho.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba agira abantu inama yo kwirinda kwishora mu byaha kuko amategeko ariho ngo ahane ukora ibinyuranyije nayo.

Yakomeje kandi agira inama abaturage kuba maso kuko uko iterambere ryihuta ari nako ibyaha by’ikoranabuhanga byiyongera bityo ko bakwiye kujya babanza gushishoza mu gutanga serivise cyane cyane abakoresha uburyo bwo ku bikuza no kubitsa amafaranga kuri telefoni kuko hari amayeri menshi, abashaka kubambura bakoresha nk’urugero kuza kubikuza amafaranga ntayo bafite kuri telefone akakwereka ubutumwa bugufi bw’icyuka ndetse n’ibindi byinshi.

Yashimiye uyu mukobwa wihutiye gutanga amakuru akimara kubona ko yibwe ari nayo yatumye Polisi ibasha kugarura amafaranga ye, asaba n’abandi bose kujya bahita bihutira gutanga amakuru mu gihe bahuye n’ibibazo nk’ibyo cyangwa n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga