• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Burera: Abanyeshuri basaga 400 basobanuriwe uko icuruzwa ry’abantu rikorwa

Umwanditsi
March 28, 2016

Abanyeshuri, abarezi, abakozi bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kagogo basobanuriwe ndetse bahabwa ubumenyi kubijyanye n’uko icuruzwa ry’abantu.

Taliki ya 26 Werurwe, abanyeshuri, abarezi n’abakozi barenga 400 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kagogo, ruherereye mu murenge wa Kagogo, ho mu karere ka Burera, bahawe ubumenyi ku buryo icuruzwa ry’abantu rikorwa.

Superintendent of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa, akaba ayobora Polisi y’u Rwanda muri aka karere niwe wigishije ndetse asobanura ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu.

SP Rwangombwa, yasobanuriye abo banyeshuri ko abakora bene ubu bucuruzi babwira abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha akazi cyangwa bakabashakira amashuri meza mu bihugu by’amahanga.

Yagize ati: “Iyo babagejeje iyo babajyana, babambura ibyangombwa byose bibaranga, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ndetse bakabashora no mu bindi bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi”.

SP Rwangombwa yagize kandi ati:” Ni gute umuntu mutaziranye, ndetse mutanafitanye isano aza akakwizeza biriya bitangaza maze ukemera ko ari ukuri, Uba ugomba guhita ubona ko izo mpuhwe ari iza bihehe, ko zihatse ikintu kitari cyiza, bityo ukamwamaganira kure, kandi ugahita ubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze kugira ngo ahite afatwa”.

Yakomeje ababwira ati:”Mukwiye kunyurwa n’ibyo muhabwa n’ababyeyi banyu cyangwa ababarera aho kurarurwa n’ibishobora kubashyira mu kaga.”

 SP Rwangombwa, yasabye kandi abo banyeshuri kutanywa no kudacuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi, aha akaba yarababwiye ko uretse kuba bitemewe n’amategeko, bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi .

Yababwiye na none ati:”Hari bagenzi banyu  bajya bava mu ishuri kubera gutwara inda zitateganyije bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Mukwiye kubyirinda kandi mugaha amakuru Polisi y’u Rwanda y’ababinywa , ababicuruza, n’ababikwirakwiza.”

Yongeyeho ati:”Nk’uko byitwa, ibiyobyabwenge byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, Ntushobora gutsinda mu ishuri ubinywa, mukwiriye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu”.

Mukantaganda Juliette, umuyobozi w’iri shuri, yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumenyi yahaye abo banyeshuri kandi abasaba kuzirikana no gukurikiza inama bagiriwe.

 

Intyoza.com

 

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

2 Comments

  1. MANIHIRA says:
    March 29, 2016 at 7:12 am

    Ni ukuri urubyiruko ruzi icyo rukora rutanga icyizere cy’u Rwanda! Polisi yacu rero yagize neza kurwibandaho cyane ibakangurira ibibazo bibugarije, birakwiye ko n’izindi nzego zajya zibonana narwo kenshi

  2. Munyemana says:
    March 29, 2016 at 1:11 pm

    Turashimira Polisi yacu kubera ko yahagurukiye kwigisha urubyiruko rwacu.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga