• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kacyiru: Abapolisi barenga 60 basoje amahugurwa azabafasha kunoza akazi bashinzwe

Umwanditsi
June 28, 2019

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kamena 2019, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu ajyanye n’uburere mboneragihugu yahabwaga abapolisi 64 mu rwego rwo kurushaho kubongerera ubumenyi mu kazi bakora  ka buri munsi.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abavugizi ba Polisi mu Ntara, abapolisi bashinzwe uburerere mboneragihugu mu Ntara ndetse no mu Turere (Political &Civic Education Officers), abayobozi ba Polisi mu turere n’abandi baturutse mu mashami ya Polisi atandukanye.

Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza yabasabye ko ubumenyi n’inyigisho bakuye muri aya mahugurwa bakwiye kubishyira mu bikorwa ntibihere mu magambo gusa.

Yagize ati “Mwahuguwe byinshi ku burere mboneragihugu, munigishwa byinshi byabafasha gutuma mukorana neza n’abaturage mubana nabo umunsi ku munsi. Turabasaba rero kurushaho gushyira mu bikorwa izi nyigisho mwahawe, munazigisha bagenzi banyu mukorana kugira ngo imikoranire irusheho kuba myiza.”

Yakomeje ababwira ko gukorana neza n’abaturage n’izindi nzego aribyo bizatuma ibyaha bikumirwa bitaraba kuko bazajya bahana amakuru ku gihe.

Yagize ati “ Urwego rwanyu kuko rukorana n’abaturage cyane (Community Policing) rucyemura byinshi kandi rukanamenya byinshi bityo rero murasabwa kurushaho gukorana n’abaturage mubashishikariza kwivana mu bucyene, kwicungira umutekano, gutangira amakuru ku gihe no kudahishira abakora ibyaha cyangwa abarenganya abandi.”

IGP Munyuza yasabye aba bapolisi gukunda igihugu no kugikorera buri gihe bakarangwa n’indangaciro zikiranga zirimo kuvugisha ukuri, gutanga amakuru y’ibidindiza iterambere ry’igihugu n’izindi zose zigamije guteza imbere ubukungu bw’igihugu, kubungabunga amahoro n’umutekano no kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasoje abashimira akazi keza bakora, abasaba ko barushaho kugakora neza begera abaturage bumva ibibazo byabo bakabafasha kubikemura no kubashishikariza gahunda ya Gerayo Amahoro buri muturage wese akumva ko iyi gahunda imureba kugira ngo impanuka zo mu muhanda zibashe gukumirwa no kuba buri wese ijisho rya mugenzi we.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga