• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Musanze: 30 basoje amasomo yo ku rwego mpuzamahanga agenewe aba-Ofisiye bakuru

Umwanditsi
June 29, 2019

Abapolisi n’abacungagereza 30 bakomoka mu bihugu icyenda byo ku mugabane wa Afurika basoje amasomo agenerwa aba-Ofisiye bakuru bari bamazemo umwaka mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze, basabwe kurangwa n’ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’amakimbirane.

Uyu muhango wo gusoza aya masomo ku nshuro ya 7, wabaye kuri uyu wa 28 Kamena 2019. Abayasoje bahawe na Kaminuza y’u Rwanda impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo yo gukemura amakimbirane hagamijwe kwimakaza umuco w’amahoro.

Abarangije aya masomo bibukijwe ko ubufatanye ariryo pfundo ry’imikoranire inoze mu gukumira ibyaha, basabwa kubyaza umusaruro uhagije ubumenyi n’ubunararibonye basangiye mu gihe cy’umwaka bamaze bigira hamwe icyarushaho guteza imbere umutekano.

Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Dan Munyuza yashimiye abasoje aya masomo ku bwitange n’ubushake bagaragaje, abasaba kuzakomeza kurangwa n’ubufatanye mu gukumira no kuburizamo ibyaha n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.

Ati “Nemera ndashidikanya ko muri iki gihe ubufatanye n’imikoranire ari urufunguzo mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka, akenshi byiganjemo iby’ikoranabuhanga. Bityo rero ndabasaba ko n’aho muzajya gukorera mu bihugu bitandukanye, ubufatanye mwagaragaje hano buzakomeza kubaranga hagamijwe kurwanya ibyaha.”

IGP Munyuza yavuze ko aya masomo yabaye umwanya ku bayitabiriye wo gusangira ubunararibonye ku bibazo bibangamiye umutekano birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, iterabwoba ndetse n’ibindi bibazo bibangamiye abaturage.

Yagize ati “Sinshidikanya ko uko muzanoza inshingano zanyu bizikuba inshuro nyinshi nk’umusaruro w’aya masomo musoje bitewe n’ubunararibonye mwasangiye mu gukemura ibibazo bitandukanye no kubungabunga umutekano.”

Urangije aya masomo yo ku rwego rw’aba-Ofisiye bakuru ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gukemura amakimbirane hagamijwe kwimakaza umuco w’amahoro.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda Prof Philip Cotton wari uhagarariye iyi kaminuza mu gutanga izi mpamyabumenyi yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha guhindura Isi bahangana n’ibibazo biyugarije ndetse n’inzitizi bajyaga bahura nazo mu bikorwa by’umutekano nk’akazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati “Ndizera ko mufite ubushobozi bwo guhindura byinshi byugarije Isi. Hari ibyaha by’ikoranabuhanga, ibyugarije abana n’abagore, amakimbirane n’ibindi kuko nzi ko mufite ubushobozi bwo kugira icyo mubikemuraho.”

Abasoje aya masomo uko ari 30, baturuka mu bihugu 9 aribyo U Rwanda, Kenya, Nigeria, Soudan, Soudan y’Epfo, Somalia, Liberia na Namibia na Central Africa Republic.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga