• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gishari: Hasojwe amahugurwa yo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere

Umwanditsi
July 6, 2019

Kuri uyu wa 05 Nyakanga 2019, abagize umutwe w’ingabo n’abapolisi bahora biteguye gutabara aho rukomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba hamwe n’abasivile basoje amahugurwa agamije kubakarishya ubumenyi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guhangana n’ingaruka zirikomokaho.

Abasoje aya mahugurwa uko ari 26 bakomoka mu bihugu 9 bya Afurika aribyo u Rwanda, Comoros, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudan, Uganda ndetse n’igihugu cya Denmark giherereye k’Umugabane w’Uburayi.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana niwe wasoje aya mahugurwa, asaba abayasoje kurushaho gukoresha mu buryo butanga umusaruro ubunararibonye basangiye ubwabo n’ubumenyi bahawe mu gihe cy’ibyumweru bibiri bamaze bahugurwa.

Yashimangiye ko gukorera hamwe nk’inzego zishinzwe umutekano bifasha mu kunoza inshingano zazo no gusangira amakuru y’icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi.

Yavuze ko kuba muri kano karere hari ahakigaragara ibibazo by’intambara, amakimbirane n’ibindi biteza umutekano muke mu baturage, aricyo gituma ibikorwa byo kuwubungabunga bigomba kubaho kandi ababihuriyemo bagafatanya gukemura ingaruka zikomoka kuri wa mutekano muke.

Yagize ati “Umutekano uracyafite inzitizi zirimo ingeso mbi yo kudahana, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’iry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsinda n’ibindi bifitanye isano n’amakimbirane. Ubumenyi mwungukiye hano buzabafashe, muzabukoreshe mukemura izo nzitizi zose zibuza umuturage gutekana.”

CP Nshimiyimana yavuze ko amahugurwa ari ingenzi cyane mu guhuza ubusesenguzi ku nkomoko y’ibyaha ndetse no gufatira hamwe ingamba z’uko byarwanywa.

Yasabye abasoje aya mahugurwa gukomeza kwihugura no gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bibera muri aka karere bihungabanya umutekano no kubishakira umuti kandi bagakomeza kurangwa n’ubufatanye.

Ati “Kwiga ntibirangira, buri gihe umuntu akenera guhora yiyungura icyamufasha gukuraho inzitizi ashobora guhura nazo cyangwa se zigera ku bandi. Mukomeze murangwe n’umuco mwiza wo gukorera hamwe, mushaka ibisubizo birambye by’ibibazo bihungabanya umutekano muri aka karere, ku mugabane wacu ndetse n’ahandi.”

Assistant Commissioner of Police (ACP) Dinah Kyasiimire uhagarariye abasoje aya mahugurwa yavuze ko intego zayo zagezweho ariko zizashimangirwa n’umusaruro abayitabiriye bazagaragaza mu gukumira no kurwanya ihohoterwa n’ibindi byaha mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yashimangiye ko ubumenyi batahanye bazabusangiza na bagenzi babo bahuje inshingano zo kubungabunga umutekano kugira ngo bahuze imbaraga zigamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kunoza serivisi bagenera abo bakorera aribo baturage bo mu bihugu byabo.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga