• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Kamonyi: Batanu bari mu maboko ya RIB bakekwaho ubujura

Umwanditsi
July 19, 2019

Abantu batanu barimo abakozi bakorera ikampuni y’ubwubatsi y’inkeragutabara( Reserve Force ) mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2019 ahagana saa tanu baraye bafatiwe mu cyuho mu murenge wa Rugalika biba Sima y’ahubakwa amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye. 

Aba bagabo uko ari batanu bafatiwe mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika. Bafatanwa imifuka ine ya Sima bikekwa ko bibye mu Mudugudu wubakwamo inzu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Babiri mu bafashwe bakekwaho ubu bujura ni abakozi bakorera Kampuni ya Reserve Force(inkeragutabara) irimo kubaka inzu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye mu Murenge wa Rugalika.

Abakekwaho ubujura bafashwe ni; Rtd Sgt  Canisius Kayihura ariwe wari ushinzwe ububiko bw’ibikoresho kuri site y’ubwubatsi, hari Karuhije Elias, uyu nawe akora muri iyi Kampuni y’Ubwubatsi, hakaba Havugimana Jean Marie Vianney bivugwa ko yahaye akazi umu motari ko kwikorera Sima ayimujyaniye mu rugo, Hari uwitwa Mbabazi Jean Claude wafashwe yikoreye imifuka ya Sima kuri Moto, hakaba na Misago Jean Bosco wafashwe yaguze Sima.

Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com ni uko ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abamenye umugambi abafashwe bari bafite wo kwiba, bakayabwira umwe mu bashinzwe iyi Site wakoze bucece abaraririye kugeza batawe muri yombi.

Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’ubugenzacyaha yahamirije intyoza.com ko amakuru y’ifatwa ry’aba bantu ari ukuri. Ko bafitwe n’ubugenzacyaha aho bari kuri Sitasiyo ya Runda-Ruyenzi babazwa ku cyaha cy’ubujura bakekwaho. Avuga kandi ko bagikora iperereza ngo bamenye byinshi ku byaha bakurikiranyeho abakekwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga