• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge bwakomereje ku mipaka

Umwanditsi
July 20, 2019

Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Nyakanga 2019, Ubu bukangurambaga bwakorewe ku mupaka wa Croniche uhuza igihugu cya Congo n’akarere ka Rubavu, ku mupaka wa Rusizi, ku mupaka wa Cyanika wo mu karere ka Burera uhuza ako karere n’igihugu cya Uganda, ku mupaka wa Nemba wo mu karere ka Bugesera, umupaka wa Rusumo wo mu karere ka Kirehe n’umupaka wa Matimba wo mu karere ka Nyagatare.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kurakomeje, by’umwihariko iki cyumweru Polisi yagihariye ubukangurambaga bugamije gushishikariza buri wese gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge hagamijwe kwirinda ingaruka zabyo.

Iyi mipaka igize utu turere impamvu yatoranijwe gukorerwamo ubu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge by’umwihariko, n’uko ikunze kwambukirizwaho ibiyobyabwenge bityo ugasanga utu turere ihereyeho nitwo twiganjemo ibiyobyabwenge.

Mu kwezi gushize muri utu turere dukora ku mipaka twa Nyagatare, Rubavu, Rusizi na Kirehe hamenwe ibiyobyabwenge bibarirwa mu biro amagana n’ama litiro ibihumbi. Aho muri iki cyumweru mu turere twa Rubavu, Kirehe, Nyagatare na Rusizi hamenwe urumogi rungana n’ibiro 1600 na kanyanga n’inzoga z’inkorano zitemewe zingana na litiro  241,000.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, avuga ko bahisemo gukangurira abaturage baturiye iyi mipaka n’abayikoresha kugira ngo barusheho kugira uruhare rugaragara rwo gukumira no gutangira amakuru ku gihe y’abayinyuzaho ibiyobyabwenge nk’abantu bahahora umunsi ku munsi.

Yagize ati “Abaturage baturiye iyi mipaka nibo babona amakuru mbere y’abandi bantu bose cyane ko ibihakorerwa n’ibihanyuzwa babikurikirana isaha ku yindi, tukaba tubasaba rero kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe bagize uwo babicyekaho, bakibuka kuzirikana ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi k’ubikoresha ndetse no k’umuryango nyarwanda.”

CP Kabera akomeza avuga ko ibiyobyabwenge bikunze kwibasira cyane urubyiruko kandi arirwo Rwanda rw’ejo, bityo buri wese akwiye kubirwanya kugira ngo u Rwanda rw’ejo ruzature mu gihugu kizira ibiyobyabwenge.

Ati “Niyo mpamvu Polisi n’abafatanyabikorwa bayo baba ab’inzego za leta ndetse n’izigenga bashyira imbaraga muri ubu bukangurambaga bashishikariza buri wese gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge hagamijwe kwirinda ingaruka zabyo kuko byangiza ubuzima bw’ababikoresha bikanadindiza ubukungu n’iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.”

Ingingo ya  263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa:

1 º igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;

2 º igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye;

3 º igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itanu (50.000.000 FRW).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga