• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kacyiru: Abapolisi barenga 500 batanze amaraso

Umwanditsi
July 28, 2019

Nk’uko bisanzwe, buri mpera z’ukwezi abapolisi hirya no hino mu gihugu bifatanya n’abanyarwanda mu gikorwa cy’umuganda rusange. Ni muri urwo rwego nyuma y’umuganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, abapolisi bakorera muri icyo kigo barenga 500 bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso azafasha abarwayi bari mu bitaro hirya no hino mu gihugu.

Iki gikorwa cyo gutanga amaraso cyahuriranye n’uko Polisi y’u Rwanda iri mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko igikorwa cyo gutanga amaraso kiri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda (Police Month 2019).

Yagize ati “Iki gikorwa cyo gutanga amaraso kiri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, aho abaturage bagezwaho ibikorwa bitandukanye bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi harimo n’ubuzima, iterambere mu majyambere n’imibereho myiza.”

CP Kabera yakomeje avuga ko igikorwa cyo gutanga amaraso gisanzwe kiba buri mezi atatu, aho ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kinyura mu bigo bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda, abapolisi bagatanga amaraso yo gufasha indembe ziri hirya no hino mu bitaro.

Ubwo hatangwaga amaraso ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, uwari uhagarariye RBC, Nakure Yvette yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda k’umurava n’ubushake bakorana igikorwa cyo gufasha abarwayi bakeneye amaraso.

Yagize ati “Turashimira abapolisi ndetse n’abayobozi babo kubera igikorwa cy’urukundo bahora bagaragaza cyo gufasha abarwayi bakeneye amaraso. Iki gikorwa tugikora buri mezi atatu kandi tubona amaraso ahagije afasha abarwayi benshi.”

Nakure akomeza akangurira abapolisi n’abanyarwanda muri rusange gukomeza kwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso kuko uretse no kuba ari ugufasha abarwayi, binatuma umuntu abasha kumenya uko ubuzima bwe buhagaze.

Ati “Iki gikorwa ntigifasha abarwayi bakeneye amaraso gusa, ahubwo n’abayatanze bibafasha kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze kuko mbere yo kuyaha umurwayi tubanza kuyasuzuma tukareba ko nta burwayi afite. Ayo dusanzemo uburwayi tubimenyesha nyirayo mu buryo bw’ibanga agatangira kwivuza.”

Igikorwa cyo gutanga amaraso kiri mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo k’igihugu cyita ku buzima (RBC), kikaba kiba buri mezi atatu; kuri iyi nshuro kikaba cyahuriranye n’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga